Abahanzi nyarwanda 8 ba sinema bitabiriye Iserukiramuco rya Sinema Nyafurika riri kubera mu gihugu cya Maroc. Biteganyijwe iri serukiramuco risozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2017 hatangwe ibihembo bikomeye muri sinema.
Iserukiramuco rya Cinema Nyafrika ‘Festival du cinéma africain de Khouribga 2017’ riri kubera muri Maroc, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017, abanyarwanda bitwaye neza, umuco Nyarwanda uhabwa ikuzo n’icyubahiro nk’umuco wihariye. Abanyarwanda basusurukije abari muri ibi birori, benshi barizihirwa kubera uburyohe buri mu mbyino nyarwanda.
Nkuko tubikesha Kigali Today, abanyarwanda baserukiye u Rwanda barimo umwanditsi Mukasonga Scholastique wamenyekanye cyane akanahabwa igihembo mu 2012 cyitiriwe Renaudot kubera igitabo yise 'Notre-Dame du Nil'.
Nyuma y’ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda yatanze, yongeye guhabwa igihembo na Fondation du Festival du Cinéma Africain nk’umwanditsi ufite inkuru yihariye. Umuhanzi Sentore Jules yasusurukije abitabiriye iri serukiramuco ndetse nawe ahabwa igihembo.
Imbyino nyarwanda zishimiwe cyane muri iri serukiramuco
Abahanzi ba sinema bagera ku umunani b'abanyarwanda, ni bo bitabiriye iri serukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga 2017’ ribaye ku nshuro yaryo ya 20. Bamwe mu banyarwanda baryitabiriye, harimo; Jean Kwezi, Jean Luc Habyarimana, Richard Mugwaneza banahawe igihembo ndetse na Kennedy Mazimpaka usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urugaga rwa sinema mu Rwanda. Mu birori bisoza iri iserukiramuco kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeli 2017, haratangirwamo ibihembo bikomeye muri sinema, u Rwanda narwo rukaba ruri mu bihugu bya Afurika 14 byitabiriye bifite filimi ziri guhatana.
Jules Sentore asusurutsa abantu
Mukasonga yahawe igihembo
Abahanzi b'Abanyarwanda bahawe igihembo
Jules Sentore na we yahawe igihembo
Kennedy Mazimpaka umuyobozi wungirije w’urugaga rwa sinema mu Rwanda
REBA ANDI MAFOTO MENSHI
Jules Sentore ni umwe mu bahawe igihembo
AMAFOTO: Kigali Today
TANGA IGITECYEREZO