Nyuma y’uko ihuriro ry’abakinnyi ba filime mu Rwanda rigiriyeho, Marie France Niragire wari umuyobozi wa 3 uyoboye iri huriro nyuma yo gushyirwaho n’inama rusange y’abanyamuryango yo kuwa 17 Ukuboza umwaka ushize, nawe yamaze kwegura kuri iyi mirimo.
Marie France Niragire wamenyakenya nka Sonia muri filime Inzozi yatorewe kuyobora iri huriro asimbuye Ngizwenayo Parfait nawe wari umaze kwegura, aho Parfait nawe yari asimbuye Willy Ndahiro wayoboye uyu muryango ugitangira witwa Hillywood Actors Coalition. Iri simburana mu mirimo rikaba ritamaze imyaka 2, mu gihe manda y’umuyobozi umwe imara imyaka 5.
Ni mu ibaruwa yashyikirije Komite nyobozi y’iri huriro dufitiye Kopi (nk’uko igaragara muri iyi nkuru), Marie France avugamo ko yeguye ku mpamvu ze.
Ibaruwa Marie France Niragire yandikiye Komite nyobozi ya RAU asaba kwegura
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kubaza Marie France impamvu nyamukuru yaba itumye yegura nyuma y’igihe kitageze no ku mezi atorewe iyi mirimo ariko ntiyabasha kumubona.
Ubwo yatorerwaga kuyobora iri huriro, mu migabo n’imigambi yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com baganiriye icyo gihe yamubwiye ati, “2016 ni umwaka twahariye amahugurwa ndetse no kwiga, kugira ngo gukina filime bibe umwuga ariko tuzi neza. Tukamenya ngo umukinnyi ni iki asabwa, ese agomba kwitwara gute? Ndetse no mu buryo bwo kumwamamaza, kugira ngo amenyekane ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kumenya indimi mpuzamahanga kuko nazo ziri mu bibazo dufite kugeza ubu abakinnyi ba filime bo mu Rwanda. Ibyo nibyo byihutirwa mu myaka iri imbere ngiye guheraho nk’umuyobozi, muri uyu mwaka wa 2016.”
Ni iyihe mpamvu ikomeje gutuma ubuyobozi bwa RAU butaramba?
Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO