RFL
Kigali

Marie Colombe uhatanira umwanya w’umukinnyi wa filime w’umugore ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:2/06/2017 15:25
2


Marie Colombe uri mu bagore 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe mu mwaka wa 2016 mu irushanwa rya Rwanda Movie Award ni muntu ki mu buzima busanzwe, ese abaho ate?



Mukeshimana Aimee Marie Colombe ni umwe mu bakinnyi ba filime bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umugore wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016, ni umukobwa uvuka mu muryango w’abana 8 akaba ari nawe muhererezi muri uyu muryango, Colombe yavutse mu mwaka wa 1997 avukira mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akaba ari naho atuye kugeza ubu aho abana na nyina.

Colombe yatangiye gukina filime ryari?

Colombe yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2015 gusa ibi yabigiyemo nyuma yaho yaragiye mu mashusho y’indirimbo ya mukuru we ari naho yatangiriye gutinyukira camera.

Colombe yakinnye mu zihe filime?

Colombe kuri ubu amaze kugaragara mu mafilime agera kuri ane aho yakinnye muri filime y’uruhererekane Virunga School aha yamenyekanye nka Claudine, yakinnye kandi muri filime Ibitambo by’abazimu, filime ngufi Ibanga ry’umunezero ndetse n’indi filime amaze gukina ariko itarajya hanze.

Ese Colombe uretse gukina filime akora iki?

Uyu mukobwa uretse gukora umwuga wo gukina filime ni umuganga wa kinyarwanda aho avurira ahitwa i Batsinda ndetse akaba n’umunyamakuru kuri Sana Radio nk'uko abitangaza.

Colombe mu kazi k'Itangazamakuru

Ese Colombe filime zaba zimwinjiriza iki?

Colombe asanga filime nyarwanda kuri ubu zitaratangira kumwinjiriza agatububutse ariko agasanga umuntu aramutse abigize umwuga byamutunga.

Ese Colombe yakiriye ate kujya ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri aya marushanwa?

Asubiza iki kibazo, yagize ati: "Naratunguwe cyane ni ibintu ntatekerezaga ko byabaho ariko iyo nakinaga nakinaga nifuza gukora cyane kugira ngo nanjye nzagere kuri uru rutonde, rero naje gusanga ndiho biranshimisha cyane.

Ese colombe asaba iki abakunzi ba filime

Yagize ati: "Ndabasaba gukunda filime nyarwanda bakazishyigikira kuko uko bazagenda bazikunda kandi bakazishyigikira ni ko bazarushaho kuziteza imbere no kuziha agaciro kandi ni babikora zizagera ku rwego rwiza.

Colombe asoza asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi bamushyigikira muri iri rushanwa aho asanga kumutora ari ukumushyigikira. Aha yagize ati “Ndabasaba kumba hafi mukantora kumpa ijwi ukoresheje telefone ngendanwa ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo GORE ugasiga akanya ukandika 2 ukohereza kuri 5000 aho ukaba umpaye ijwi. Naho kuri interinete ujya ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika www.rma.inyarwanda.com ukareba Mukeshimana Marie Colombe ugakanda ahanditse Voting. Aho uba umpaye ijwi kandi ndabashimiye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cia6 years ago
    Turagushyigikiye mukobwa maize uradusetsa
  • Muhire Nzubaha Muhilove6 years ago
    Colombe tukuri Inyuma Humura.





Inyarwanda BACKGROUND