RFL
Kigali

Mama Zulu mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyikirizwa igihembo cya filime ye yatsindiye muri Rwanda Christian Film Festival

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/11/2015 12:49
1


Mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu (Rwanda Christian Film Festival) ryasojwe kuri iki cyumweru, hatanzwemo ibihembo binyuranye aho igihembo cya filime ndende nziza cyahawe filime Wabikoreye iki ya Zaninka Joseline uzwi nka Mama Zulu ndetse n’igihembo cy’umukinnyi w’umugabo gihabwa Richard Mwanangu wakinnye muri iyi filime.



Ubwo ibi bihembo byatangwaga, aba bombi ntibari bitabiriye iki gikorwa, ibi bihembo bikaba byarashyikirijwe urugaga nyarwanda rwa sinema, rukaba rwashyikirije ibi bihembo ba nyirabyo kuri uyu wa gatanu.

Mu kwakira iki gihembo, Mama Zulu uzwi muri sinema n’umuziki bihimbaza Imana yatangaje ko yishimiye cyane kuba filime yarabashije guhigika izindi maze ikegukana igihembo cya filime nziza, ariko nanone agaterwa agahinda no kuba atari ahari ngo abashe kucyakira kuri uwo munsi.

 

Mama Zulu ashyikirizwa igihembo na Bwana Ismael Ntihabose uyobora uru rugaga

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo guhabwa iki gihembo, Mama Zulu yagize ati, “gutsindira iki gihembo ni ibintu byanshimishije cyane. Kubona filime ya mbere nakoze yabashije kwegukana iki gihembo, ntako bisa. Gusa ndisegura ku banyarwanda bose n’abateguye iri serukiramuco kuba ntarabashije kuhagera ngo mbashe kukifatira, byatewe n’impamvu ikomeye ntari kubasha kwikuramo kuko nari ndwaye. Ariko aho nari ndyamye, nkimara kwakira amakuru ko filime yanjye itsinze, byaranshimishije cyane.”

Mama Zulu wari waherekejwe n’abakobwa be 2 muri uyu muhango wo gushyikirizwa igihembo wabereye ku kicaro cy’urugaga rwa sinema, arizeza abakunzi be gukomeza kubakorera filime ndetse n’indirimbo zikomeza kubafasha guhimbaza Imana, dore ko kuri ubu ageze kure umushinga we wo gukora alubumu ye ya 2 y’indirimbo zihimbaza Imana.

Mama Zulu n'umukinnyi wamukiniye muri filime Wabikoreye Iki Richard Mwanangu bose bahawe ibihembo byabo

Abajijwe impamvu atakigaragara cyane muri sinema, Mama Zulu yavuze ko afatanya sinema no gukora umuziki kandi byose akagerageza kubiha umwanya wabyo, bityo rero kuri ubu akaba ari gutegura alubumu ye ya 2. Bikaba aribyo yahaye umwanya, ariko na sinema akaba ateganya kongera kugarukamo vuba mu gihe amaze gushyira ku ruhande uyu mushinga w’indirimbo.

Abakobwa be Blenda Uwera Kayinamura na Uwase Belinda Kayinamura nabo bagaragaje ko batewe ishema no kuba umubyeyi wabo yarabashije gukora filime ikegukana igihembo, bavuga ko ari intsinzi y’umuryango kandi bishimiye mu buryo bukomeye.

Si ibyishimo bya Mama Zulu gusa, ni ibyishimo by'umuryango we wose. Aba ni abakobwa be Belinda na Blenda bari baje kumushyigikira muri iki gikorwa

Ifoto y'urwibutso n'abakozi ba federation nyuma yo gushyikirizwa ibi bihembo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bazubagira ange8 years ago
    Ndishimye cyane! Nkaba nasabaga mama Zulu ngo agaruke muruhando





Inyarwanda BACKGROUND