RFL
Kigali

Maggie Q wamenyekanye nka NIKITA muri filime yujuje imyaka 36 afite ibyishimo bidasanzwe – AMATEKA YE & AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/05/2015 11:05
4


Yitwa Margaret Denise Quigley akaba azwi cyane ku izina akunda gukoresha mu mwuga wa sinema nka Maggie Q ariko akaba yaramenyekanye cyane muri film y’uruhererekane ya NIKITA abantu benshi bakaba ariko bukunda kumwita.



Ku myaka 36 yujuje kuri uyu wa 22 Gicurasi, Maggie Q utarigeze akunda kumvikana mu nkuru z’urukundo n’abasore yujuje iyi myaka afite ibyishimo bidasanzwe dore ko muri uyu mwaka, bwa mbere mu mateka ye afite umukunzi wamaze no kumwambika impeta amusaba ko babana, uyu akaba ari Dylan McDermott bakinanye muri filime y’uruhererekane ya Stalker.

Maggie Q 'Nikita' ubu ni umukobwa wishimye ku isi

Maggie Q w’imyaka 36 y’amavuko na Dylan w’imyaka 51 nta gihe kinini bamaze bakundana dore ko batangiye gukundana ubwo bahuriraga muri iyi filime bose bakinana kuva umwaka ushize, gusa itangazamakuru ryatangiye kumenya ko bafitanye umubano kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, nabo baza kubishyira ahagaragara mu kwezi kwa Gashyantare ubwo Dylan yasabaga Maggie ko yazamubera umugore.

Mu birori binyuranye basigaye basohokana nk'abantu bamaze kwemerana

Tugarutse ku mateka ya Maggie Q, yavutse tariki 22 Gicurasi 1979 avukira muri Honolulu mu birwa bya Hawaii muri Amerika akaba ariho yakuriye. Yavutse kuri papa we ufite inkomoko muri Ireland no muri Pologne naho mama we akaba yaraturukaga muri Vietnam wahungiye muri Amerika kubera intambara yayogoje Vietnam mu myaka ya za 60. Maggie Q afite abavandimwe 4 bavukana.

Maggie Q yize mu ishuri ryisumbuye rya Mililani ry’iwabo muri Honolulu akaba yarakinaga umukino wo koga ndetse anasohokera ishuri muri uwo mukino, ndetse akaba yaranaahakuye igihembo cy’umukobwa ufite umubiri mwiza. Yasoje Amashuri yisumbuye mu mwaka w’1997.

Maggie Q yatangiriye kwigaragaza imbere y’abantu mu mujyi wa Tokyo mu buyapani mu kwerekana imideli ku myaka 17 ubwo inshuti ye yamubwiraga ko yabishobora. Nyuma y’aho yaje kwerekeza mu mujyi wa Taipei ariko biranga Bitewe n’ubushobozi bucye nyuma aza kwerekeza mu mujyi wa Hong Kong kugerageza amahirwe.

Maggie Q muri Naked Weapon, imwe muri filime zamushyize ahagaragara nk'umwe mu bakobwa bakaze ku mirwano

Avuga kuri uru rugendo rwe yatangaje ko ari ibintu byari bimukomereye cyane kugira icyo ageraho.

Mu magambo ye yagize ati: “nari mfite amafaranga 20 yonyine mu mufuka. Sha nti byari byoroshye pe! Nari meze nka mama wanjye ubwo yahungaga ava muri Vietnam. Nta rurimi nari nzi rw’iyo najyaga. Nta mafaranga nari mfite… nti byari byoroshye!” akigera mu mujyi wa Hong Kong yahahuriye n’igihangange muri Sinema w’umushinwa Jackie Chan maze amutoranya mu bantu yifuzaga gutoza ibijyanye no gukina film z’imirwano kuko yamubonagamo ubwo bushobozi.

Imyitozo yahawe na Jackie Chan yatumye avamo umukinnyi mwiza muri film mu buryo bw’umwuga ndetse ku buryo yajyaga yikorera ibikorwa bigoranye muri film nko gusimbuka, kurwana n’ibindi byashoboraga kuba byahabwa undi muntu akamusimbura cyangwa akabikora mu mwanya we.

Q avuga ku mirwanire ye muri filime yagize ati: “si nari nzi akantu na kamwe mu byo kurwana igihe natangiraga ibijyanye no gukina film. Yewe sinabashaga no kuba nakwikora ku mano yanjye.”

Mu mwaka w’1998 nibwo yatangiye gukina film atangirira muri film y’uruhererekane yacaga kuri televiziyo yitwa House of the Dragon ikaba yarabiciye ku mugabane wa Asiya itangira kumugira igihangange. Kuva ubwo yatangiye kubona ibiraka byo gukina muri film nyinshi, mu mwaka w’2000 yagaragaye muri film Gen-Y Cops akina ari umupolisi wa FBI Jane Quigley ikaba yaratumye Jackie Chan amugirira icyizere cyane maze amukinisha muri film ze nka Manhattan Midnight na Rush Hour 2.

Q yakomeje urugendo rwa sinema ariko agenda amenyekana cyane maze mu mwaka w’2002 yongera gukina muri film Naked Weapon ikaba yari film ivuga ku buzima bw’umukobwa Charlene Ching ushimutanwa n’abandi bana b’abakobwa bakiri abana bakajya kwigishwa kwica ku kirwa. Iyi film yakinnye ari umukinnyi w’imena yitwa Charlene Ching yatumye akomeza kugaragaza ubuhangange bwe muri film. Mu mwaka w’2005, yakoze film ye y’impamo (Documentaire) ivuga ku kwita ku buzima bw’inyamaswa yise Earthlings.

Mu mwaka w’2006, yakinanye n’igihangange muri sinema Tom Cruise muri film Mission: Impossible 3. Yakoeje kwitabazwa nk’umukinnyi w’imena w’umukobwa muri film z’ibihangange nka Bruce Willis muri film Live Free or Die Hard yo mu 2007 ndetse no mu ruhererekane rwa Die Hard mu mwaka w’2008.

Mu mwaka w’2010, yatoranyijwe nk’umukinnyi w’imena muri film z’uruhererekane zacaga kuri televiziyo ya CW, NIKITA aho yakinaga n’ubundi yitwa NIKITA. Izi film nizo zamugize ikirangirire cyane ku buryo byagiye bituma mu bihugu binyuranye byo ku isi n’u Rwanda rurimo abantu barara amajoro bareba ubuzima bw’umukobwa NIKITA wakoreraga umuryango w’abicanyi atabizi nyuma akaza kuwuvamo akiyemeza kuwurwanya.

Uko yagaragaye muri izi film n’ubuhanga yakoreshaga byatumye abantu benshi ku isi batangira kwiyita NIKITA ndetse abana benshi bavuka bakitwa iri zina.

Nk'umukobwa w'indwanyi kandi urwanira ubutabera, Maggie Q yaryoheje filime NIKITA cyane

Mu mwaka wa 2014 Maggie Q yongeye kugaragara mu yindi filime nayo yamenyekanye cyane ndetse ikaza no kwinjiza amafaranga menshi kuri Box Office muri Amerika, Divergent aho akina yitwa Tori Wu akaba ategerejwe no kuzagaragara mu zindi filime zizakurikira iyi nka Allegiant, Insurgent, ndetse akaba yaranagarutse mu yindi filime y’uruhererekane ya Stalker ari umupolisi aho akina yitwa Beth Davis, akaba ari naho yahuriye na Dylan bakundana mu buzima busanzwe n’ubwo muri filime Maggie Q aba ari afande wa Dylan.

Muri Stalker akinana na Dylan ari afande we, ariko ntibyababujije gukundana mu buzima busanzwe

Maggie Q ni umwe mu baharanira uburenganzira bw’inyamaswa akaba kuri izo mpamvu atarya ibiryo n’ibintu byose bikomoka ku nyamaswa ndetse akaba ari ambasaderi w’ishyirahamwe rya Asiya riharanira uburenganzira bw’inyamaswa.

Mu buzima bwa Q ntiyakunze kujya mu bintu by’inkundo n’abasore cyane, dore ko umuntu wa mbere avuga wamwinjije mu rukundo ari umusore w’umunya-Hong Kong akaba n’umukinnyi wa film Daniel Wu bakinanye muri film Naked Weapon gusa ntibaje gukomezanya. Muri uyu mwaka, bwa mbere mu mateka ye, nibwo yasabwe n’umuhungu ko yazamubera umugore, uyu akaba ari Dylan twavuze haruguru.

Ahantu hose baba bari kumwe, ndetse Maggie ntiyakwibagirwa impeta Dylan yamwambitse. Reba ku rutoki rwa 2, ku kiganza cy'ibumoso

Tugarutse kuri Dylan kandi, ku myaka 51 y’amavuko, ni umugabo watandukanye n’umugore mu mwaka wa 2007 akaba yari umugabo w’umukinnyikazi wa filime ukomoka mu gihugu cya Iran, Shiva Rose babanaga kuva mu 1995 bakaba bari bafitanye abana 2 b’abakobwa.

Mu bundi buzima busanzwe, Maggie Q yigeze kugira ikibazo cyo gupfa ugutwi kw’iburyo ubwo yagize mu gihe yakiniraga filime ahantu haturika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane8 years ago
    Happy .b
  • 8 years ago
    unyura,mubibazo ariko imana iba ibireba
  • usoma8 years ago
    Ubundi uko byagenda kose icyo uzaba cyo ntawe ukikubuza avec 20franc? Ni hatari
  • Carol8 years ago
    I love this web , thanks men for your good performance , I love this innovative news...keep updating us. Jah bless





Inyarwanda BACKGROUND