RFL
Kigali

Lupita Nyong'o yibwe ikanzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 100 z'amanyarwanda yari yambaye mu bihembo bya Oscars 2015

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:27/02/2015 14:14
1


Kuri uyu wa kane nibwo polisi ya Los Angeles yemeje ko ikanzu umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o yari yambaye u birori byo gutanga ibihembo bya Oscars yayibiwe muri hoteli yari arimo.



Nk’uko kandi bikomeza gutangazwa iyi kanzu yari ifite agaciro ka miliyoni 103 n'ibihumbi 350 by'amanyarwanda yari yavugishije abatari bake ubwo Lupita yacaga ku itapi itukura kuko yari yamugize umukobwa w’igikundiro kugeza ubu ntiraboneka gusa haracyakorwa iperereza ku buryo iyi kanzu yaba yaribwe dore ko yibwe nyirayo adahari.

http://a57.foxnews.com/global.fncstatic.com/static/managed/img/U.S./876/493/oscars-dress-stolen.jpg?ve=1&tl=1

Iyi kanzu ifite iagaciro k'ibihumbi 150 by'amadorari kugeza ubuntiraboneka

Nk’uko abashinzwe umutekano kandi bakomeza kubitangaza iyi kanzu yibwe mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare, 2015 mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 bakaba babyukiye muri Hotel London aho yibiwe kugira ngo bashakishe barebe ko babona uwayibye mu mashusho ya camera z’iyi hoteli

 Lupita Nyong’o yamenyekanye cyane muri filime “12 Years a Slave” yanaboneye igihembo cya Oscar umwaka ushize.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ESE yabuze abantu bakennye yafasha??arhee





Inyarwanda BACKGROUND