RFL
Kigali

Lupita Nyong'o, yaje muri Uganda gukina filime nk'umugore w’umupfakazi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:31/03/2015 13:56
5


Umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o, ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yagiye gukina filime nk’umugore w’umupfakazi urera umwana we w’umukobwa ngo zamufashe kugera kuri byinshi.



Lupita wamamaye cyane ku isi nyuma ya kubaka izina rikomeye nka Patty wo muri filime “12 Years a Slave” ndetse akanabiherwa igihemb cya Oscars mu mwaka wa 2014, kuri ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yagiye gukora no gukina filime “The Queen of Kwate”.

Ni filime izaba ishingiye kuri iki gitabo

Uyu mukinnyi wa filime yatangaje ko yishimiye cyane kugaruka muri Afurika y’Uburasirazuba dore ko ari naho akomoka, ndetse ko anishimiye gukorana n’abatunganya filime bo muri Uganda.

 

Lupita aje muri Uganda gukorana n’umugore utunganya filime(director) Mira Nair ku mushinga wa filime yitwa “The Queen of Katwe”, ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa w’umugandekazi, Phiona Mutesi, inzozi ze, inzitizi ahura nazo n’ibindi nk’ibyo nyuma yo kuba imfubyi kuri se agasigarana na nyina gusa, uzaba ari Lupita Nyong’o.

Reba hano inshamake(Trailer) y'iyi filime

 

Iyi filime kandi izakorwa ku bufatanye na Disney bikaba biyihesha icyizere cyo kuzavugwaho byinshi ndetse ikazanahabwa n’ibihembo biramutse bigenze neza.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hum9 years ago
    Mutesi!!!????? Ko numva iryo zina ari iri nyarwanda ra cg na uganda bararyita byaba bifite ubusobanuro bumwe se???!!!!
  • uwera9 years ago
    ni mwiza cyane
  • 9 years ago
    hahhh mutesi is kinyarwanda name
  • kayz9 years ago
    Guys, Mutesi is both Western and Eastern, and as for Ug in general its common amongst the Basoga tribe from the East!!!!..so ibyokuvuga ko ari umunyarwada wapi kabisa!!!
  • Mimi9 years ago
    Kandi ubwo azagenda atageze iwabo muri Kenya





Inyarwanda BACKGROUND