Umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o, ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yagiye gukina filime nk’umugore w’umupfakazi urera umwana we w’umukobwa ngo zamufashe kugera kuri byinshi.
Lupita wamamaye cyane ku isi nyuma ya kubaka izina rikomeye nka Patty wo muri filime “12 Years a Slave” ndetse akanabiherwa igihemb cya Oscars mu mwaka wa 2014, kuri ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yagiye gukora no gukina filime “The Queen of Kwate”.
Ni filime izaba ishingiye kuri iki gitabo
Uyu mukinnyi wa filime yatangaje ko yishimiye cyane kugaruka muri Afurika y’Uburasirazuba dore ko ari naho akomoka, ndetse ko anishimiye gukorana n’abatunganya filime bo muri Uganda.
Lupita aje muri Uganda gukorana n’umugore utunganya filime(director) Mira Nair ku mushinga wa filime yitwa “The Queen of Katwe”, ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa w’umugandekazi, Phiona Mutesi, inzozi ze, inzitizi ahura nazo n’ibindi nk’ibyo nyuma yo kuba imfubyi kuri se agasigarana na nyina gusa, uzaba ari Lupita Nyong’o.
Reba hano inshamake(Trailer) y'iyi filime
Iyi filime kandi izakorwa ku bufatanye na Disney bikaba biyihesha icyizere cyo kuzavugwaho byinshi ndetse ikazanahabwa n’ibihembo biramutse bigenze neza.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO