RFL
Kigali

Lupita Nyong’o ari mu biganiro na Marvels ku byerekeye kuzakina muri filime yitwa “Black Panther”

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/05/2016 12:08
0


Uyu mukobwa w’umunya Kenya umaze kubaka izina muri sinema yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, kuva yahabwa igikombe cy’umukinnyi mwiza muri filime “12 years a slave” umunsi ku wundi ahamagarwa gukina muri filime zikomeye. Kuri ubu ashobora kuzakina muri “Black Panther”



Iyi filime iteganyijwe kuzajya hanze muri 2018, kugeza ubu Lupita aracyari mu biganiro na Marvels, ikompanyi itunganya filime izakora iyi filime ndetse ntiharamenyekana umwanya Lupita yifuzwa gukinamo(Role). Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime rizatangira mu mwaka utaha wa 2017.

 

Lupita Nyong'o

Lupita Nyong’o yagaragaye muri filime zizwi nka “Star Wars: The Force Awakens” aho akina ari alien Maz Kanata, ijwi rye ryakoreshejwe kandi muri filime “The Jungle Book” aho aba yumvikana mu ijwi ry’ikirura Raksha.

Lupita Nyong'o

Lupita Amondi Nyong’o yavutse ku babyeyi b’abanya Kenya, avukira muri Mexico ariko arererwa muri Kenya, amashuri ajyanye na sinema yayize muri leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu akaba amaze kuba ikirangirire muri sinema.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND