RFL
Kigali

Lupita Nyong’o mu rukundo n’umuraperi Common

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:13/03/2015 9:34
1


Umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umuraperi Common nyuma yo kugaragara basohokanye mu bice bitandukanye ubusanzwe bikunze kujyanwamo n’abantu bafitanye umubano wihariye cyane cyane urukundo



Ibi bikomeza kugarukwaho n’abakunzi ba Lupita na Common aho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza aba bombi basohokanye ahantu henshi hatandukanye bityo bakomeza kugenda bemeza ko nta kabuza bari mu rukundo

http://www.bellanaija.com/wp-content/uploads/2015/03/Lupita-Nyongo-Common-Date-Tweets-1-600x250.png

Uyu yavugaga ko yicaranye na bo muri Theatre

Nyuma yo kubona ibi byose, urubuga Jezebel rwo ntirwashidikanyije rwanavuze ko aba bombi baberanye cyane ndetse ko babasha kubaka urugo rwiza rugakomera.

Jezebel bemeza ko babanye byaba ari agahebuzo

Umunyamakuru w’uru rubuga yavuze ko impano zibarimo n’ibindi byinshi bibahuza dore ko bombi batwaye igihembo cya Oscars mu byiciro bitandukanye ariko bigaragaza ko bombi bafite ibibahuza. Yanavuze kandi ko uretse no kuba bagira abafana ababishimira bombi bafite n’amazina ajya gusa ati “Lonnie and Lupita Nyong'o Lynn. It sounds good. These two talented, attractive Oscar winners should get married.” Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Lonnie na Lupita Nyong’o Lynn. Bivugitse neza. Aba bombi bafite impano, abeza batsindiye ibihembo bya  Oscars bagombye gushyingiranwa

http://www.bellanaija.com/wp-content/uploads/2015/03/Lupita-Nyongo-Common-Date-Tweets-2-600x218.png

Benshi bakomeje guhamya ko gusohokana kwabo atari gusa

Urukundo rwa Lupita na Common ruje rukurikira urwe n’umunyafurika K’Naan na we bamaze igihe bavugwaho urukundo ariko batarabyemeza neza. Umuraperi Common nawe aherutse kuvugwaho gukundana n'umukinnyi wa Tennis Serena Williams.

Denise Iranzi

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    uyu nawe amaze kurengwa nkabandi Bose, arajarajara cyane





Inyarwanda BACKGROUND