RFL
Kigali

Leonardo DiCaprio akomeje kugaragaza imbaraga mu kurengera ibidukikije

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/09/2014 15:42
0


Nyuma y’uko agizwe ambasaderi w’umuryango w’abibumbye mu kurengera ibidukikije, ubu umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio akomeje gushyira ingufu mu kugaragaza ko inshingano yahawe azigendamo neza.



Kuri uyu munsi ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye I New York harabera inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere n’ingamba zo kuyirwanya, inama yanatumiwemo nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe aho muri iyi nama na Leonardo DiCaprio ari umwe mu bayitabiriye nka Ambasaderi w’uyu muryango ndetse akanayitangamo ijambo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, mu magambo aherekeje ifoto ari kumwe n’umunyamabanga wa Loni yagize ati: “Uyu munsi nagize amahirwe yo kuvuga ijambo mu muryango w’abibumbye mu nama yo kwiga ku mihindagurikire y’ikirere, aho abayobozi bakomeye bo ku isi bitezwe kuza gutanga inama zabo ku buryo imihindagurikire y’ikirere yarwanywa. Urakoze munyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon.”

DiCaprio

DiCaprio yagizwe ambasaderi w’umuryango w’abibumbye mu kurengera ikirere nyuma y’uko mu 1998 yashinze umuryango witwa “Fondation Leonardo DiCaprio” ugamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ibihumanya ikirere.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND