Laura Musanase uzwi cyane nka Nikuze muri City Maid, filime y'uruhererekane inyura kuri Televiziyo Rwanda (RTV), muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside anahanura urubyiruko.
Laura Musanase ari we 'Nikuze' yatangarije Inyarwanda.com ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka ibiri y'amavuko. Icyo gihe ntabwo yabaga mu Rwanda kuko yabanaga n'umuryango we muri Tanzaniya igihugu yavukiyemo. Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Laura Musanase yatanze ubutumwa ku banyarwanda. Yagize ati:
Ikintu nageza ku banyarwanda ubu ngubu muri rusange, urubyiruko, abahanzi, ni uko njyewe nka Laura nifatanyije na buri wese muri ibi bihe bikomeye kandi mbasaba kwihangana no gukomera no kwizera ko bitazongera, ikindi bakareba imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose bwakubaka igihugu cyacu.
Laura yifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi
Laura Musanase yatangaje icyafasha abanyarwanda gukomeza kuba mu mahoro no gutera imbere
Laura Musanase (Nikuze) yagize ati:"Ikintu numva gishobora kudufasha ni ugushyira hamwe, tugasenyera umugozi umwe, tukagira imyumvire imwe tugafatanya mu kintu icyo ari cyo cyose, yaba ibiduteza imbere, habayeho icyadusubiza inyuma tugafatanya, ni ukuri turasabwa gufatanya ubu ngubu birenze uko byari bimeze mbere. Urubyiruko ni rwo maboko y'igihugu nakeka y'uko ari bo bantu bafite imbaraga zakora icyo ari cyo cyose kandi ndizera y'uko dufatanyije twagera kure."
Laura yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z'igihugu abasaba gukora ibyubaka u Rwanda
Laura Musanase yahanuye urubyiruko arusaba gushyira hamwe
Laura Musanase yabwiye Inyarwanda.com ko urubyiruko ruramutse rushyize hamwe rugasenyera umugozi umwe, Jenoside itazongera kuba. Ibi yabivuze ashingiye ku kuba urubyiruko rwaragize uruhare runini mu bikorwa byakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z'igihugu bityo bakaba bakwiriye gukora ibyubaka igihugu. Yagize ati:
Ibintu byabaye muri Jenoside byampaye amasomo menshi atandukanye, amwe muri yo ni uko haramutse habayeho imbaraga z'urubyiruko ntabwo ibi bintu (Jenoside) byasubira, byagaragaye ko urubyiruko ari rwo rwagize uruhare runini mu bikorwa byakozwe muri Jenoside kuko ari bo bari imbaraga z'igihugu...ubu rero ntabwo twifuza ko bisubira kandi nta n'ubwo tubikeneye. Ikintu dusabwa nk'urubyiruko dukwiriye gushyira hamwe, imbaraga zacu tukazishyira hamwe mu kubaka igihugu ntituzishyire mu mitekerereze mibi.
Laura Musanase yihanganishije abanyarwanda bose muri rusange by'umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi. Yababwiye ko abakunda cyane. Yagize ati: "Ikindi nabwira abantu muri rusange ni ukwihangana ni ukuri turi kumwe, ni ukuri turafatanyije kandi turabakunda muri rusange, ndabakunda cyane nkanjye nka Laura, mwihangane kandi mukomere."
Laura hamwe na bagenzi be bahuriye mu mwuga wo gukira filime
REBA HANO 'HORA RWANDA' INDIRIMBO IGARAGARAMO LAURA (NIKUZE)
TANGA IGITECYEREZO