Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena abakozi n’abanyeshuri bo mukigo cy’ishuri rya ETM 2 (Ecole Technique Muhazi 2) ni bwo bari bateguye igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’umuryango w’abanyeshuri bahiga babarizwa muri AERG Abadacogora, uyu muhango wahuriyemo abahize, abahiga, ababyeyi baharerera, abayobozi ndetse n’abakozi bahakora, watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri iki kigo kibarizwa mu murenge wa Kimironko rusorezwa ahazwi nko Kwa Lando ari naho aba banyeshuri n’ababaherekeje bafatiye imodoka berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rubarizwa ku Gisozi.
Uyu muhango watangijwe n'urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri iki kigo rusorezwa kwa Lando
Bageze kuri uru rwibutso basobanuriwe ibigize uru rwibutso ndetse banasobanurirwa impamvu rwashyizweho aho banatambagizwa uru rwibutso basobanurirwa amateka mabi yoretse igihugu mu gihe kigera mu minsi ijana gusa, aho abatutsi barenga miliyoni imwe bari bamaze kuvutswa ubuzima. Nyuma yaho aba banyeshuri bajyanywe mu gice cyo hanze ahashyinguwe imibiri y’abatutsi, aho babunamiye ndetse bakanashyira indabo kumva mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Nyuma yo gusura uru rwibutso berekeje kuri iki kigo bahakomereza uyumuhango wo kwibuka ndetse banahabwa ibiganiro n’abantu batandukanye, ibi biganiro byose byagarukaga mu gusobanurira aba banyeshyuri ingaruka mbi za Jenoside, ibyayiteye ndetse n'uko bagomba kuyirwanya kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Bageze ku rwibutso rwa Kigali Basobanuriwe byinshi banibonera byinshi byakorewe inzirakarengane
Umuyobozi w’iki kigo yasoje ashimira abaje kwifatanya nabo ndetse anaboneraho no gutangaza ko iki gikorwa nubwo cyari gisanzwe kiba buri mwaka muri iki kigo, ariko ko kigiye kwagurwa ku buryo kizajya gisigira benshi inyigisho ndetse kigatanga n’isomo ku ngaruka mbi z’ibyabaye kugira ngo bitazasubira hakoreshejwe imirongo yagutse (uburyo bwo gutanga ubutumwa ku bantu benshi).
Andi mafoto
Bashyize indabo kumva zishyinguyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside bashyinguye kuri uru rwibutso
Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso
Bageze ku kigo bakomeje umuhango wo kwibuka hanatangirwa ibiganiro bijyanye n'uyu munsi
Sadi umuyobozi w'ikigo cya ETM n'uhagarariye njyanama y'umurenge wa Kimironko bacana urumuri rw'icyizere
Anitha wari wateguye umuvugo wari urimo ubutumwa bwibutsa abantu bya bihe by'icuraburindi unatanga icyizere ko bitazongera
Rachel nawe yatanze ubutumwa mu ndirimbo
Abarezi bo muri iki kigo nabo bari bitabiriye uyu muhango
AMAFOTO: Ndayisaba Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO