RFL
Kigali

Kwibuka 22: Ibikorwa bibujijwe gukora muri sinema muri iki gihe cyo kwibuka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/04/2016 14:47
1


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugaga nyarwanda rwa sinema ruributsa abantu banyuranye baba abari muri sinema ndetse n’abakora ibikorwa bijyanye na filime kwitwararika ku bikorwa binyuranye n’ibigenewe gukorwa muri iki gihe.



 Mu itangazo rigenewe abanyamakuru uru rugaga rwashyize ahagaragara, uru rugaga rusaba abantu bose bahuriye mu mwuga wa sinema kwifatanya n’abandi banyarwanda bose mu bikorwa bijyanye n’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi bazirikana insanganyamatsiko yo “KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI, TURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE.”

Bityo rero, uru rugaga rwaboneyeho kwibutsa abantu bose ko, “nta bikorwa bya filime byaba ibyo gukina, gufata amashusho n’amajwi, kwerekana filime n’ibindi bikorwa bihuruza imbaga byemewe gukorwa muri iki gihe cyo kwibuka cyo kuva tariki 7 kugeza tariki 13 Mata, 2016. Filime zemerewe gukorwa cyangwa kwerekanwa muri icyo gihe ni izivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaba byamenyeshejwe inzego zibishinzwe kandi zibifitiye uburenganzira.”

Uru rugaga kandi ruri gutegura urugendo rwo kwibuka (WALK TO REMEMBER) mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruteganyijwe kuba kuri uyu wa 4 tariki 7 Mata, rukazatangirira ku nteko ishingamategeko saa saba z’amanywa; hakaba hahamagarwa abakora sinema bose kwitabia uru rugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Richard8 years ago
    Nanj Ndabakunda cane nahoho Ntumvise Icomwambajije





Inyarwanda BACKGROUND