RFL
Kigali

Kwetu Film institute yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bamaze imyaka 2 biga ikoranabuhanga muri Filime

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:21/12/2016 12:50
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016 ni bwo kuri Kwetu film institute haraye hatangiwe impamya bushobozi ku banyeshuri bagera kuri 15 bari maze igihe kigera kumyaka ibiri biga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri filime na Televiziyo.



Iki gikorwa cyo gutanga izi mpamyabumyi cyari kitabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Uretse aba bashyitsi uyu muhango wari wanitabiriwe n’abari baherekeje abanyeshuri bahawe izi mpamyabumenyi.

Eric Kabera na bamwe mu batangaga izi mpamyabumenyi

Ni igikorwa cyatangijwe no kwerekana bimwe mu bikorwa byagiye bikorwa n’aba banyeshuri barangije kwiga iri koranabuhanga , nyuma hakurikiyeho ijambo ry'ikaze ryatanzwe n’uwashinze ikigo cya Kwetu Film Institute akaba n’umuyobozi wacyo Eric Kabera  waboneyeho no gushimira aba banyeshuri bakoze uko bashoboye bakarara amajoro biga amasomo akomeye kandi mu gihe kirekire. Aha yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko iyi gahunda  izakomeza kugira ngo abantu barusheho kugira ubumenyi burambye ari nako igihugu kirushaho kunguka abakora uyu mwuga bya kinyamwuga.

Abarangije muri iki cyiciro ngo nta bushomeri bashobora guhura nabwo

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iki cyiciro bagaragaje ko bishimiye inyigisho bahawe ndetse nkuko babigaragaza bemeza ko aya masomo yagiye abafasha kwihangira imirimo ndetse kuri bamwe bakaba baramaze kubona akazi mu bigo bitandukanye, aho kuri ubu nta munyeshuri muri aba barangije wicaye udafite akazi kabasha kumutunga. Naho bamwe mu bashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa, benshi bagarutse mu gushimira Eric Kabera ukomeza gukora uko ashoboye kose no kwitanga ateza imbere abana b'abanyarwanda mu kubaha uburere no kubateza imbere mu bijyanye no kubafasha kwihangira imirimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND