Habiyambere Jean Baptiste Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family ariko nyuma akaza kurivamo anahagaritse umuziki burundu akajya muri sinema, aho nyuma yabwo nabwo yaje gusubira mu muziki ariko yarakijijwe kuri ubu yagarutse muri sinema ndetse akaba afite filime nshya itandukanye n’ukwemera kwe.
“NINJYE NAWE” niyo filime nshya Bahati agiye gushyira ahagaragara, ikaba ari filime ivuga inkuru y’umusore Chris ukoreshwa na Stella amubeshya ko amukunda, ariko ari ukugira ngo yihorere ku bantu bamwiciye umuryango. Iyi filime ikaba igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare muri sinema nyarwanda nka Rukundo Arnold Shafi ukina yitwa Chris, Uwamahoro Antoinette umaze kumenyekana nka Intare y’ingore, Nadege Uwamwezi uzwi nka Catherine, Sandra wamenyekanye nka Kaliza, D’Amour Selemani uzwi nka Papa Shafi, n’abandi.
Rukundo Arnold akina ari Chris akundana na Stella ariko mukuru wa Stella akarwanya urukundo rwabo n'ubwo ruba ari urushinwa
Stella na Chris muri filime "Ninjye nawe"
Bahati arateganya kubanza kwerekana iyi filime mbere yo kuyishyira ku isoko, aho igikorwa cyo kuyerekana giteganyijwe tariki 24 z’ukwezi kwa 5 kuri City Lounge mu mujyi aho kwinjira bizaba ari amafaranga 1000 y’u Rwanda.
Ubwo twamubazaga impamvu yatandukiriye inzira y’agakiza yari arimo akagaruka gukora filime zifite ubutumwa butandukanye n’ubw’agakiza, Bahati yagize ati: “navuze ko nzajya nifashisha sinema mu gutambutsa ubutumwa bw’agakiza, ariko njye icyo nemera ni uko message yose ifite icyo yubaka kuri societe nyarwanda yose kuri njye nyifata ko ari ubutumwa bwiza.”
REBA INCAMAKE ZA FILIME NINJYE NAWE
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO