RFL
Kigali

Kuri uyu wa mbere abakunzi ba filime Seburikoko barongera kugezwaho uduce dushya twayo kuri YouTube

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/06/2017 15:03
2


Hari hashize iminsi abakunzi ba filime y’uruhererekane Seburikoko, itabageraho kuri YouTube ndetse benshi bari bamaze kumenyera kuyirebera kuri uru rubuga cyane ababa hanze y’u Rwanda, bagiye bibaza impamvu yaba yarahagaze.



Iyi filime ikundwa n’umubare munini w’abakunzi ba filime nyarwanda, yari imaze igihe idashyirwa ku rubuga rwa YouTube, ibi byanatumye benshi bongera kugaragaza ibyifuzo byabo bavuga ko bakeneye utundi duce tw’iyi filime.

Kuri ubu Afrifame Pictures ari nayo ikora iyi filime ikanayitunganya yongeye kumva ubusabe bw’abakunzi ba Seburikoko maze yiyemeza gukomeza kubagezaho iyi filime ibinyujije kuri YouTube.

Guhera kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2017, abakunzi ba filime Seburikoko murongera kujya mugezwaho utundi duce aho muzareba agace gashya ka 31, dore ko abayiherukaga kuri urubuga, bari bamaze kureba uduce 30 ari natwo ubu wasanga kuri YouTube.

Twasoza tubibutsako iyi filime ikorwa ikanatunganywa na Afrifame Pictures, nyuma y’ubusabe bwa benshi bifuzaga ko yakongererwa iminota, ibi bikaba byaramaze gusubizwa aho ubu iyi filime inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa mbere guhera Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30’), aka gace kakongera kunyuzwaho ku wa kane Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (18h45’) ndetse no ku wa gatandatu Saa sita z’amanywa (12h00’) ka kamara iminota mirongo itatu aho kuba 15 yarimenyerewe mbere.

Reba hano agace ka filime seburikoko ari nako kaherukaga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsenga 6 years ago
    kbsa biranshimishije cyane kongera kureba iyi film ndayikunda cyane mukomereze ahoo
  • Chris Ti6 years ago
    Wow mbega byiza murakoze cyane kbs mwari mwaraturyamishije gusa keep it up turabemera bikaze wallah





Inyarwanda BACKGROUND