RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatatu Kibonke arasangira Noheli n’abana anabataramire

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/12/2016 16:03
0


Kibonke ni umwe mu banyarwenya ndetse akaba n’umwe mu bakunzwe n’ingeri zitandukanye harimo n’abana bamukundira cyane uburyo abasha guhuza nabo, ni muri urwo rwego uyu musore yateguriye abana umunsi mukuru wo kwizihiza Noheli aho azaasangira nabo akanabataramira.



Mugisha Emmanuel bakunze kwita Kibonke kubera filime y’uruhererekane Seburikoko akinamo yitwa iri zina, nyuma y’ubusabe bwa benshi yateguriye abana Noheli aho bazaba basangira banataramana. Iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Ukuboza 2016 ku isaha ya Saa  kumi (16h00’) z'umugoroba kugeza Saa moya (19h00) kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Monaco café iherereye mu nyubako nshya ya T 2000.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda Kibonke yadutangarije impamvu nyamukuru yatumye ategura iki gitaramo aha akaba yagize ati,”Nkuko nakomeje kubisabwa n’ababyeyi benshi ko abana babo ari abakunzi banjye cyane nanjye nanejejwe no gutegura event y'abana kugira ngo mpure nabo twishimane dusabane dusangire noheli n'ubunani ,nkaba narateguye icyo gikorwa cyo guhura n'abana kuri uyu wa gatatu saa kumi kugeza saa moya muri Monaco cafe mu nzu ya T 2000.

Kibonke yakomeje agira ati "Muri iki gitaramo nzaba ndi kumwe na bamwe mu bakinnyi dukinana muri Seburikoko hakazaba harimo amarushanwa yo gushushanya ,kubyina ,kuririmba ,comedy ndetse hakazaba hari n'abashinjwe gusiga amarangi abana ibyo bita face painting. Ikindi nuko hazabaho umwanya wo kuganira n'abana kugira ngo twibukiranye icyo umunsi wa Noheli usobanura ndetse n'impanvu yawo,kwinjira ni 4000Frw ku mwana umwe ayo mafaranga ubundi akaba ariyo yishyurwaga kw'isaha mu minsi isanzwe nta event yabaye kuri uwo munsi tukazamara amasaha atatu twishimana n'abana kuri 4000”

Kuri ubu uyu musore usanzwe anategura ibitaramo by’abakuru ateganya ko nyuma yo gutaramira aba bana ateganya no gukora igitaramo azahuriramo n’ingeri zose.

KibonkeKibonke

Umunyarwenya Kibonke

Reba hano indirimbo Fata Telefoni Mana ya Kibonke







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND