Mu bushakashatsi Inyarwanda.com yatangije bwo kumenya ibyo abakora sinema ubwabo babona ku iterambere rya sinema nyarwanda n’ibibazo bikibangamiye iterambere ryayo, Liane Muhoza Mutaganzwa wamenyekanye muri filime Rwasa nka Michelle asanga ibi bintu 3 aribyo bikiri ikibazo ku iterambere ryayo.
Icya mbere, asanga kibangamiye sinema nyarwanda, yemeza ko ari ubumenyi bukiri bucye mu bakora sinema, akaba yemeza ko iki ari nacyo shingiro ry’ibindi bibazo byose bikigaragara muri sinema nyarwanda.
Liane ati: “ubumenyi bukiri bucye ku bakora sinema nicyo kibazo cy’ibanze. Abantu benshi usanga bakora filime mu Rwanda babikora nta bumenyi babifitemo, ugasanga ari nayo mpamvu hari abantu bagifite imyumvire mibi kuri filime zikorwa mu Rwanda, biturutse ku kuba filime zikorwa nta buhanga ziba zikoranye.”
Liane Muhoza Mutaganzwa wamenyekanye cyane nka Michelle muri filime Rwasa
Icya 2, asanga ikibazo cy’imyumvire y’abanyarwanda kuri filime zikorwa n’abanyarwanda nacyo kikiri ikibazo, aho usanga benshi mu banyarwanda bataremera ko abanyarwanda bakora filime, ahubwo ugasanga barazita amakinamico, ariko akaba yemeza ko byose biterwa n’ubumenyi bukiri bucye ku bazikora.
Icya 3, Liane yemeza ko ari ubushobozi bukiri hasi, aho asanga iki nacyo kikiri ikibazo ariko nanone akaba yemeza ko mu gihe abakora filime bahaye agaciro ikibazo cy’ubumenyi, ubushobozi nabwo buzaboneka.
Aha yagize ati: “icya 3 navuga ni ubushobozi. Sinema isaba ubushobozi bwinshi, kandi mu Rwanda ntiburaboneka. Ariko byose biraterwa n’ubumenyi bukiri hasi. Nkaba nsanga mu gihe abakora sinema mu Rwanda bagize ubushake bwo gushaka ubumenyi mubyo bakora, n’ubushobozi buzaboneka.”
Liane Mutaganzwa niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi (kazi) wa filime ukunzwe n'abaturage muri Rwanda Movie Awards 2014
Yasoje atanga inama ku bakora sinema mu Rwanda bitewe n’uko asanga ikibazo cy’ubumenyi aricyo cya mbere mu bikibangamiye iterambere rya sinema mu Rwanda, ko bakwiye gushakisha ubumenyi mubyo bakora, bityo iterambere bashaka bakazarigeraho.
Yagize ati: “abakora filime mu Rwanda nibashake ubumenyi. Hari amahugurwa (workshop) menshi aba hano mu Rwanda kandi yabagirira akamaro. Bahugukire kwiyungura ubumenyi bityo n’ibi bibazo bizakemuka.”
Ese wowe ni ibihe bibazo 3 usanga bikibangamiye iterambere rya sinema nyarwanda?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO