Filime Ibitambo by’Abazimu iteganywa kumurikwa kuri iki cyumweru ni filime igaragara nk’iteye ubwoba kubera uburyo yakozwemo ndetse n’inkuru y’iyi filime uko ivuga.
Ibitambo by’abazimu yakozwe mu nkuru yiganjemo urukundo, ubuhemu, inzira mbi n’ibindi. Iyi filime yanditswe kandi ishorwamo amafaranga na Niringiyimana Jean Marie bakunze kwita Smith uvuga ko iyi filime izanyura benshi bitewe no gusangamo byinshi bidasanzwe bizwi muri filime nyarwanda.
Iyi filime ikozwe mu buryo buteye ubwoba cyane ko mu nkuru yayo hagaragaramo abantu bakorera ikuzimu ndetse n'abakorera ku isi. Ni filime igaragaramo bamwe mu bakinnyi ba filime basanzwe bamenyerewe muri filime nyarwanda nka Kamanzi Didier, Mukakamanzi Beatha, Musabyimana Diaro, Irunga Longin n’abandi.
Bamwe mu bakina muri iyi filime ni uku bazayigaragaramo bameze
Nkuko bitangazwa na Smith biteganyijwe ko iyi filime izajya ku isoko rya filime nyarwanda ikamurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017. Iki gikorwa kikazabera kwa Rubangura mu kabari ka Quelque Part Bar and Restaurent.
Reba hano incamake za filime Ibitambo by'abazimu
TANGA IGITECYEREZO