RFL
Kigali

Kuri Bahati, ni ikibazo kimwe gusa kibangamiye iterambere rya sinema nyarwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/07/2014 10:11
0


Ubushakashatsi bw’inyarwanda.com burakomeje aho tugenda duha umwanya abantu bakora sinema bo ubwabo bakivugira ibibazo 3 babona bibangamiye iterambere ry’uruganda rwa sinema nyarwanda nk’abarurimo barubamo umunsi ku munsi.



Kuri Producer Habiyambere Jean Babptiste Bahati wamenyekanye kuri filime nka Kaliza na Ruzagayura, asanga ikibazo kimwe cyonyine aricyo kikibangamiye sinema nyarwanda, akaba yemeza ko kiramutse gikemutse iterambere ryifuzwa ryaba rigezweho.

Bahati

Habiyambere Jean Baptiste Bahati

Ubwo twari tumubajije ibibazo 3 abona bibangamiye sinema nyarwanda yagize ati: “ikibazo cya mbere kibangamiye sinema nyarwanda ni abayikora.  twebwe tuyikora, ni nacyo kibazo kinakomeye cyane.”

Ese ni gute waba mu kintu  ukaba uwa mbere mu kukibangamira?

Bahati arabisobanura muri aya magambo: “ntabwo twe turayubaha. Kandi nitwe twakagombye kuyubaha, tukanayihesha agaciro. Ni ukuvuga ngo niba tutarayubaha ngo tuyiheshe agaciro, nayo ntabwo yaduha agaciro. Nta n’ubwo yagira agaciro. Nicyo kibazo cya mbere mbona.

Bahati

N’ibyo 3 umbajije nta kindi nakwirirwa mvuga, njyewe ikibazo cya mbere navuga kirimo, ni uko twe ubwacu dukora sinema tutayiha agaciro. Ngo nitumara kuyiha agaciro tuyibyaze umusaruro mu buryo bufatika. Ndumva ntabona uburyo nabisobanura, burya hari igihe uvuga ikintu ukumva ubuze uburyo ugisobanura ariko icyo kibazo nicyo njye mbona.”

Ese wowe ibi Bahati avuga urabisobanukirwa? Ese kuri wowe ni ibihe bibazo 3 ubona bikibangamiye iterambere rya sinema nyarwanda?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND