RFL
Kigali

Kunyita umunyamerika ni igitutsi gikomeye cyane-Robert Pattinson

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:9/09/2015 13:05
0


Robert Pattinson ,umukinnyi wa filime wamyenyakanye cyane muri filimye ya ‘Twilight’ yatangarije ikinyamakuru Elle ku kuri we kumubwira ko ari umunyamerika ari igitutsi gikomeye cyane ndetse kiruta ibindi byose kuri we.



Uyu mugabo ubusanzwe ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza ngo benshi bakunze kumwita umunyamerika ahanini kuko yamenyekanye muri iyi filime y’abanyamerika yakomotse ku bitabo byanditswe n’umunyamerikakazi Stephenie Meyer.

N’ubwo abenshi mu bamwita umunyamerika baba batagambiriye kumubwira nabi, ngo Robert we abifata nk’igitutsi gikomeye no gusuzugura igihugu cye. Yagize ati “Bishobora kuza kubasetsa ariko nk’umwe mu bantu b’umwamikazi, kwitwa umunyamerika ni igitutsi gikomeye. Ndi umwongereza. Abantu rwose babimenye.

Pattinson arambiwe kwitwa umunyamerika, akeneye ko abantu bamenya ko ari umwongereza kandi ko atewe ishema nabyo

Robert kandi avuga ko impamvu ikomeye ituma yanga kwitawa umuturage wa Amerika ahanini abiterwa no kuba iyo ari muri iki gihugu ngo atajya agira amahoro.

Ati “Byose byatangiye mu mwaka wa 2008. Nabaye icyamamare ari nabwo iterambere ritangiye kugera ahantu hose, abantu bose basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga mbese kugira ubuzima bwite n’amabanga bitangiye kugorana. Simvuze gusa ba gafotozi badasiba ku muryango w’aho mba ahubwo n’abafana badasiba gukwirakwiza amakuru atandukanye, ugasanga ntamahoro nshobora kugira.”

Ngo iyo ari muri Amerika abantu bamubuza amahoro

Akomeza agira ati “Iyo ndi mu Bwongereza, iwacu ndetse no kumugabane wose w’u Burayi mba ntuje ntawe umbuza amahoro. Hambere aha nari mu mujyi wa Paris nitemberera rwose nta muntu umbuza amahoro. Njye rero birambangamira kwita umuturage w’iki gihugu.”

Robert Pattinson ni umusore w’Umwongereza wavutse mu mwaka wa 1986 akaba yaratangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2005, ubwo yakinaga nka ‘Cedric Diggory’ muri filime ya Harry Potter aza kumenyekana cyane nka Edward Cullen muri Twilight yakinnye mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND