Rwanda Movie Awards ku nshuro yayo ya gatandatu itegura amarushanwa yo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bitwaye neza mu mwaka ushize, kuri ubu 20 bahatanira umwanya w’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi bahuye n'abakunzi babo bo mu mujyi wa Nyamata.
Abatuye i Nyamata bishimiye kubona imbona nkubone bamwe mu bakinnyi ba filime basanzwe babona mu mafilime, aho wasangaga bishimiye kubabona, kwifotozanya nabo ndetse no kugendana nabo, abandi bagatangazwa cyane no gutungurwa no kubabona uburyo butandukanye n’uko bajyaga bababona ubusanzwe mu mafilime.
Aha abagiye batungura abantu cyane harimo nka Siperansiya basanzwe bazi nk’umugore w’umugome ariko batunguwe no kumubona aseka yishimye asabana na buri wese, undi watunguye abantu cyane ni Nikuze bari bazi nk’umukobwa w’umuturage ariko bagiye batungurwa cyane n’uburyo yarakeye, aba baturage kandi bishimiye bikomeye kubona Fabiora, Seburikoko wasangaga agarukwaho na benshi, Kibonke n’abandi.
Urugendo rwabimburiye izindi mu cyumweru cyahariwe sinema (Rwanda Movie Week) cyabanjirije muri aka karere nkuko benshi mu baturage bagiye babitangaza bishimiye kubona aba bakinnyi ndetse bishimira ko bazanagaruka kubasura. Biteganyijwe ko izi ngendo zizakomereza, Musanze, Rubavu, Kamonyi, Huye na Gisagara.
Dore uko urugendo rwagenze mu mafoto mu ruzinduko bagiriye i Nyamata
Aba bakinnyi baciye umugara barabyina karahava
Seburikoko n'abandi bakinnyi babyinanye na Siperansiya karahava
Aba bakinnyi bahuye n'abakunzi babo mu rugendo bakoreye mu mujyi wa Nyamata
Muri aba bakinnyi batoranyijwe bagaragaje n'ubuhanga mu guhanga aho banaririmbiye abantu indirimbo zitandukanye nka Fata Telefone, Mukarujanga n'izindi
Eric umuyobozi wa Rwanda movie Awards ashimira abaje kubakira
Aba bakinnyi baboneyeho umwanya wo kongera guhurira hamwe
Bamwe mu bayobozi ba Rwanda Movie awards bitegereza aba bakinnyi
AMAFOTO: Rwanda Movie Awards
TANGA IGITECYEREZO