RFL
Kigali

Ku nshuro ya mbere abahatanira ibihembo muri Rwanda Movie Awards 2016 biyamamarije i Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:5/06/2017 8:21
1


Rwanda Movie Awards ku nshuro yayo ya gatandatu itegura amarushanwa yo gutanga ibihembo ku bakinnyi ba filime bitwaye neza mu mwaka ushize, kuri ubu 20 bahatanira umwanya w’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi bahuye n'abakunzi babo bo mu mujyi wa Nyamata.



Abatuye i Nyamata bishimiye kubona imbona nkubone bamwe mu bakinnyi ba filime basanzwe babona mu mafilime, aho wasangaga bishimiye kubabona, kwifotozanya nabo ndetse no kugendana nabo, abandi bagatangazwa cyane no gutungurwa no kubabona uburyo butandukanye n’uko bajyaga bababona ubusanzwe mu mafilime.

Aha abagiye batungura abantu cyane harimo nka Siperansiya basanzwe bazi nk’umugore w’umugome ariko batunguwe no kumubona aseka yishimye asabana na buri wese, undi watunguye abantu cyane ni Nikuze bari bazi nk’umukobwa w’umuturage ariko bagiye batungurwa cyane n’uburyo yarakeye, aba baturage kandi bishimiye bikomeye kubona Fabiora, Seburikoko wasangaga agarukwaho na benshi, Kibonke n’abandi.

Urugendo rwabimburiye izindi mu cyumweru cyahariwe sinema (Rwanda Movie Week) cyabanjirije muri aka karere nkuko benshi mu baturage bagiye babitangaza bishimiye kubona aba bakinnyi ndetse bishimira ko bazanagaruka kubasura. Biteganyijwe ko izi ngendo zizakomereza, Musanze, Rubavu, Kamonyi, Huye na Gisagara.

Dore uko urugendo rwagenze mu mafoto mu ruzinduko bagiriye i Nyamata

Aba bakinnyi baciye umugara barabyina karahava

Seburikoko n'abandi bakinnyi babyinanye na Siperansiya karahava



Aba bakinnyi bahuye n'abakunzi babo mu rugendo bakoreye mu mujyi wa Nyamata


Muri aba bakinnyi batoranyijwe bagaragaje n'ubuhanga mu guhanga aho banaririmbiye abantu indirimbo zitandukanye nka Fata Telefone, Mukarujanga n'izindi

 

Eric umuyobozi wa Rwanda movie Awards ashimira abaje kubakira 

Aba bakinnyi baboneyeho umwanya wo kongera guhurira hamwe

Bamwe mu bayobozi ba Rwanda Movie awards bitegereza aba bakinnyi

AMAFOTO: Rwanda Movie Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jehovanie Mugisha6 years ago
    Wallah nick turakwemera bikaze2.





Inyarwanda BACKGROUND