RFL
Kigali

Kujya i Rubavu byatumye Pizzo amenya ko Filime y’uruhererekane City Maid haraho itandukaniye n’izindi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:28/09/2016 16:14
1


Uzwi Nka Pizzo muri filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, nyuma yo gutemberera mu karere ka Rubavu gaherereye mu ntara y’Uburengerazuba byatumye atungurwa no kumenya uburyo iyi Filime y’Uruhererekane akinamo ifatwa n’abaturage.



Amazina ye nyakuri  ni Munyaneza Innocent akaba azwi ku izina rya Pizzo muri City Maid. Uretse gukina muri iyi filime ni n’umwe mu bakinnyi ba filime bagiye bamenyekana cyane muri filime zitandukanye. Mu zo yakinnyemo hari Amarira y’urukundo yagaragayemo nk’umuzamu, Intare y’Ingore, filime z’uruhererekane zisekeje nka Filime Agacube, Byadogereye, Barbershop, n’izindi.

Uyu mukinnyi ukunze kugaragara muri filime asa n'usekeje cyangwa akina ibisekeje yaje gutungurwa ubwo yageraga mu karere ka Rubavu akisanga yashungerewe n’abaturage batandukanye bamuzi nka Pizzo wo muri City Maid. Kubera uburyo amaze kumenyekana muri iyi Filime byatumye yemezako itandukanye nizo yakinnyemo kuburyo bugaragara.

Aha yari muri filime City Maid arikumwe na Nikuze nawe bakinana muri iyi filime

Mukiganiro yagiranye na Inyarwanda yagize ati,”Maze gukina muri filime nyinshi zitandukanye ndetse zanabaye nziza ariko kugeza ubu nkuko nabibabwiye natunguwe na Filime ndimo gukinamo muri iyi minsi yitwa City Maid,navuga ko binshimishije kuba nkina muri iyi filime. Iyi Tv show irakunzwe nabonye uburyo hano ku Gisenyi banyakiriye abasaza,  ababyeyi, n’abana, mbega sinabura kuvuga ko ari ingeri zose zikunze iyi filime, ikindi naheraho nemeza ko itandukanye n’izindi nakinnyemo. Kubera uko maze kuyibona mugihe gito ntangiye kuyikinamo haraho imaze kungeza kuburyo bufatika.”

Innocent buretse gukina filime n'umukozi mu bijyanye n'ikorana buhanga doreko ari nabyo yize

Uyu musore wanakinnye muri filime ngufi yitwa Dark days iherutse gutsindira ibihembo bitandukanye ku mugabane w’Amerika na Afurika, asanga gukina filime haraho bimaze kumugeza kandi bitabangamiye n’akazi ke ka buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • babug7 years ago
    innocent turagukunda cyane dukunda uburyo ukina usetsa. tubona arimpano yawe. komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND