RFL
Kigali

Kuba Munyawera Augustin (Chauffeur) yarakoze impanuka, ntangaruka nini byagize kuri filime Amarira y'urukundo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/07/2014 11:15
1


Amezi abaye 2 umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari wazo akoze impanuka ikomeye ya Moto, aho byamuviriyemo kujya mu bitaro yari agiye kumaramo amezi 2.



Nka producer wa filime Amarira y’urukundo kuri ubu yari igiye kugera ku gice cya 10, aremeza ko n’ubwo yagiye mu bitaro filime igikomeje, ndetseatari ahari kandi afite akazi kanini kuri iyi filime nk’uhagarariye ikorwa ndetse n’icuruzwa ryayo, nta ngaruka zikomeye byayigizeho n’ubwo zihari zo kuba yaratinze kujya hanze.

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Munyawera Augustin benshi mu nshuti ze zizi nka Chauffeur kuri ubu uri mu rugo aho yavuye mu bitaro kuwa 4 w’icyumweru gishize twatangiye tumubaza uko kuri ubu amerewe maze adusubiza agira ati: “Kuri ubu biri kuza. Nabaye mvuye kwa muganga, ubu ndi mu rugo, bampaye iminsi 30 ngasubira kwisuzumisha ariko sindabasha gukomera kuko ndacyari ku mbago, ariko ndi koroherwa.”

Shoferi

Munyawera Augustin yakoze impanuka nyuma y'igihe gito akoze ubukwe za Mukeshimana Grace

Ubwo twamubazaga ingaruka impanuka yagize zagize kuri filime Amarira y’urukundo kuri ubu yari igiye kugera ku gice cyayo cya 10, Munyawera Augustin yagize ati: “ingaruka ntizabura, ariko ntizikomeye cyane. Gusa ni uko yatinze muri Studio, ariko twaragerageje, dore ko aho nari ndi abo dukorana banyerekaga aho bigeze nanjye nkagira icyo nongeraho, mu minsi micye izaba igeze hanze.”

Munyawera Augustin yadutangarije ko iyi filime izagera hanze tariki 30 z’ukwezi kwa 8. Ubwo twamubazaga umubano yagiranye na bagenzi be bahuriye muri sinema ubwo yari mu bitaro, yagize ati: “Mu gihe namaze mu bitaro ntabwo navuga ngo barantereranye, ababimenye nk’abo twari dusanzwe tugenderana baransuye. Baragerageje rwose.”

Shoferi

Tariki 20 Gicurasi nibwo Munyawera Augustin yakoze impanuka ya moto ku Kimisagara (KANDA HANO USOME INKURU Y’IMPANUKA YE), bikaba byarakekwaga ko ashobora gutakaza bimwe mu bice by’umubiri we nk’ukuguru bitewe n’uburyo yari yakomeretse bikomeye, ariko kubw’amahirwe ntibyabaye. Tariki 18 Nyakanga, nyuma hafi y’igihe kigera ku mezi 2, nibwo yasezerewe mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye, kuri ubu akaba ari mu rugo ariho akomeje kurwarira.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyo Jin9 years ago
    Gusa yihangane kandi akomere. Ariko ankundire mubaze casting zabo zibera he?





Inyarwanda BACKGROUND