RFL
Kigali

Kuba atwaye igihembo cy'umukinnyi wa filime cyahawe Kanumba Steven mu myaka 2 ishize, Mwanangu Richard arabiha agaciro gakomeye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/11/2015 16:24
1


Mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu (Rwanda Christian Film Festival) ryasojwe kuri iki cyumweru, hatanzwemo ibihembo binyuranye aho igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugabo witwaye neza cyatwawe na Mwanangu Richard wakinnye muri filime Wabikoreye Iki nayo yegukanye igihembo cya filime ndende nziza.



Mwanangu Richard wakomeje kugenda atangaza ko nyakwigendera Steven Kanumba amufatiraho urugero runini mu mikinire ye, dore ko benshi banemeza ko basa, iki gihembo yatsindiye we ntabwo agifata nk’igisanzwe kuko ari igihembo kimwe nyakwigendera yigeze kwegukana muri iri serukiramuco, mu mwaka wa 2013.

Mwanangu Richard ashyikirizwa igihembo yatsindiye n'umuyobozi w'urugaga rwa sinema Bwana Ismael Ntihabose

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo n’umuyobozi w’urugaga nyarwanda rwa sinema, Richard yagize ati, “Iki gihembo kugitsindira ni iby’agaciro kuri njyewe, ni ibintu ntashobora kubona uburyo nasobanura uburyo numva merewe, ndanezerewe cyane n’umutima wanjye wose. Iyi award kuba nyitwaye, nkanjye nk’umukinnyi ni image nziza. Buri mukinnyi wese akora kugira ngo anezeze abafana, iyo umaze kunezeza abafana abategura festival bakabona ko hari icyo wakoze bakaguha igihembo biba ari iby’agaciro gakomeye.”

Richard Mwanangu yakomeje avuga ko, “Gusa ikintu nashingiraho mvuga ko kinejeje, ni kenshi cyane nagiye mvuga ko mfatira urugero rwiza kuri Kanumba nyakwigendera. Kuri ubu ngubu mfashe award yigeze gukoraho, mu myaka 2 ishize. Ni njyewe munyarwanda wa mbere uyitwaye kuva yayitwara. Simvuze ngo ndamusimbuye, ahubwo nk’umuntu umugenderaho hari ikintu binyeretse.”

Byari ibyishimo bikomeye kuri Richard mwanangu gutsindira iki gihembo cya mbere kuva yatangira gukina filime

Mwanangu Richard wamenyekanye muri filime nka Wabikoreye Iki, Ndi Umukirisito, Rucumbeka n’izindi wari umaze igihe kinini atagaragara muri filime, avuga ko icyatumye abura ari izindi nshingano ku buryo bitari bimworoheye kuba yabifatanya byombi.

Aha Richard yagize ati, “nagize inshingano nyinshi, ubu ndi mu mwaka wa nyuma muri kaminuza ya CBE (yahoze ari SFB), kandi birazwi uburyo kwiga ari ibintu bigoye. Hakiyongeraho no kuba mfite n’akazi noneho gasanzwe, ka buri munsi… bituma gukomeza gukina bingora mba mbishyize ku ruhande. Ariko icyo navuga ni uko ndi kurangiza amasomo, ndi mu mwaka wa nyuma, urumva ko ngiye kugaruka. Abafana banjye nababwira ngo ntibacike intege, ngiye kugaruka ntabwo nagiye burundu.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo8 years ago
    Arabizi kabisa nakomereze aho gusa ariko agabanye kurya Abana ni igihehesi kabisa.ikindi kabisa agaragaza swagg mubakinnyi bose ba film murwanda ..





Inyarwanda BACKGROUND