RFL
Kigali

Ku nshuro ya gatatu, iserukiramuco rya filime za gikristo rigarukanye impinduka

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:30/09/2014 13:57
0


Mu gihe mu Rwanda hari kwitegurwa iserukiramuco rya filime za gikristo ku nshuro yaryo ya gatatu,haravugwamo impinduka aho hiyongereyemo icyiciro kimwe mu byari bisanzwe bigize iri serukiramuco.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com,Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment ari nayo itegura iri serukiramuco yatangaje ko mu iserukiramuco rya Filime za gikristo(Rwanda Christian Film Festival)ry’uyu mwaka hazagaragaramo icyiciro gishya cy’indirimbo z’amashusho(Gospel Music Video category) mu rwego rwo gufasha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza I mana kugeza amashusho yabo ku rwego mpuzamahanga ndetse binabatere ubushake bwo gukora amashusho y’indirimbo mu buryo bw’inkuru bitari ukwifotoza gusa.

hui

Muri iri serukiramuco hagenda herekanwa filime zaryitabiriye hirya no hino mu gihugu

jed

Bimwe mu bihembo bitangwa

Iki cyiciro kizaba kije cyiyongera ku byari bisanzwe bihembwa muri iri serukiramuco aho hahembwaga filime ndende na filime ngufi nziza kurusha izindi,umukinnyi witwaye neza(Best Actor,Actress),umuyobozi mwiza wa filime(Best director) muri filime zo mu Rwanda ndetse na filime ngufi nziza n’indende nziza kurusha izindi mu zizaba zaturutse hanze y’u Rwanda.

 gyui

Iri serukiramuco rishyigikirwa n'inzego zitandukanye

Hasabwa iki kugira ngo filime yitabire Rwanda Christian Film Festival?

Nk’uko Mwungura Chris akomeza abivuga,iri serukiramuco rireba filime za gikristo gusa ndetse hakaba hakirwa filime zitarengeje igihe cy’imyaka ibiri zikozwe ndetse n’indirimbo(amashusho)zitarengeje umwaka umwe zikozwe.

Filime ndetse n’indirimbo bizatangira kwakirwa guhera tariki 08-10/10/2014 aho abantu bazamenyeshwa urubuga bazabikoreraho mu minsi iri imbere.

yguy

Mu gihe cy'icyumweru iri serukiramuco rimara, habamo amahugurwa ku bijyanye na sinema

hrs

Muri iri serukiramuco habamo no kunyura kuri red carpet(tapi itukura)

ghe

Iri serukiramuco ryitabirwa n'abantu banyuranye(Hagati:Chris Mwungura ukuriye abategura iri serukiramuco)

Rwanda Christian Film Festival y’uyu mwaka izaba guhera tariki ya 16 kugeza kuri 23/11/2014 aho muri iki cyumweru cyose nk’uko bisanzwe hazerekanwa filime zayitabiriye hirya no hino mu gihugu ndetse hanabe abahugurwa ku bantu bakora cyangwa bifuza gukora filime.Muri iri serukiramuco kandi hazaba harimo abakemurampa baturutse mu bihugu bitandukanye harimo Africa y’epfo,Burundi ndetse n’u Rwanda.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND