RFL
Kigali

Ku nshuro ya 5 amahugurwa ya Maisha Film Lab aragarutse-AMAHIRWE ADAKWIYE KUGUCIKA

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/05/2014 8:26
0


Ku nshuro ya 5, umuryango wa Maisha Film Lab ukora ibikorwa byo gutanga amahugurwa ku banditsi ba filime, ugiye kongera kuyakora mu Rwanda.



Umuryango Maisha Film Lab ubusanzwe ukorera mu bihugu bya Afurika y’uburasirazuba, aho ugenda uhugura abantu bafite impano zinyuranye mu gukora sinema haba mu kwandika/kuyobora, gutunganya amashusho, gukoresha ibikoresho binyuranye nk’amatara,….

Nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu ngoro y’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi, amahugurwa yo kwandika filime agiye kuba ku nshuro ya 5 muri uyu mwaka azaba ku bufatanye bwa Maisha Film Lab, Rwanda Cinema Center n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi (European Union) akazaba mu gihe cy’iserukiramuco rya Film ry’u Rwanda.

Fibby Kioria, umuyobozi wa porogaramu muri Maisha Film Lab

Uyu mwaka ugereranyije n’indi myaka yatambutse, habayemo impinduka nk’aho mu myaka yashize hakorwaga filime 2 z’abashoje amahugurwa bafite inkuru nziza, ariko uyu mwaka ku mpera z’amahugurwa hazatorwa inkuru imwe nziza ihabwe amadolari y’abanyamerika 2000 yo kuyikora.

Kuri izi mpinduka, ubwo Fibby uhagarariye Maisha Film Lab yabazwaga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati: “ubundi Maisha Film Lab ni umuryango udaharanira inyungu. Buri mwaka tuba dufite abafatanyabikorwa banyuranye, bityo tukareba ubushobozi bwaturutse mu bafatanyabikorwa ndetse n’icyo bifuza. Mu myaka yashize abafatanyabikorwa bacu bifuzaga ko dukora filime 2, ariko uyu mwaka umufatanyabikorwa wacu ari nawe uzatanga ariya mafaranga ariwe umuryango w’ubumwe bw’uburayi yifuje ko twahemba inkuru nziza imwe.”

MUTONI, ni imwe muri filime 2 zakozwe umwaka ushize ubwo hasozwaga amahugurwa. KANDA HANO UYIREBE

Ku bufatanye na Rwanda Cinema Center, aya mahugurwa azatangirwa ku cyicaro cya Rwanda Cinema Center giherereye I Gacuriro guhera tariki 15 kugeza tariki 21 Nyakanga, ndetse kandi Rwanda Cinema Center ikazanatanga n’ibindi bintu binyuranye harimo ibikoresho bizakoreshwa mu kwigisha,…

DORE BIMWE MU BYO USABWA NGO WITABIRE AYA MAHUGURWA:

1.Kuba uri umunyarwanda

2.Kuba wujuje imyaka 18 y’amavuko (guhera kuwa mbere Nyakanga)

3.Gutanga icyemezo (nk’irangamuntu cyangwa passeport) cyerekana ko uri umunyarwanda.

4.Kohereza filime yanditse (script), iri hagati y’impapuro/page 7 n’10 kandi yuzuye (ifite intangiriro, igihimba n’umusozo), kandi utakuye muri filime ndende kandi yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

5.Gutanga nibura paji imwe y’incamake y’inkuru yawe (synipsis).

6.Kuzuza urupapuro rusabwa.

Ibi bikazakorwa bitarenze tariki 3 Kamena, aho byohereza kuri email ya fibby@maishafilmlab.org; Nyuma yo kohereza inkuru, akanama kabishinzwe kazatoranyamo inkuru 15 nziza, izi zikaba arizo zizinjiza ba nyirazo muri aya mahugurwa.

KANDA HANO UBONE URUPAPURO RWO KUZUZA: Ni ugera kuri iyi paji, urabona ahanditse DOWNLOAND APPLICATION FORMs  (DOC) BELOW, ukande kuri Rwanda ubundi urahita uyibona.

Nyuma y’amahugurwa, hazatorwa inkuru nziza ikaba ariyo izahembwa ibihumbi 2000 by’amadolari ya Amerika yo kubasha kuyikora, nyirayo akazasabwa gutanga ibishushanyo mbonera (storyboard) bya filime ndetse n’ingengo y’imari (dudget) yayo n’ingengabihe y’uburyo amashusho azafatwa, agasabwa gusinya amasezerano, kandi akazasabwa kuba ayujuje mu gihe kitarenze amezi 3 kuva asinye amasezerano na Maisha Film Lab.

Bimwe mu bigenderwaho mu guhitamo inkuru zitabira amahugurwa nk’uko Fibby yakomeje abitangaza, harimo kuba inkuru yanditse ifatika, yanditse mu rurimi rwumvikana (nta makosa y’imyandikire menshi arimo), ishobora gukorwa mu gihe cyatanzwe (amezi 3),…

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND