RFL
Kigali

Ku nshuro ya 3 hagiye kuba Iserukiramuco rya Filime zakozwe ndetse zikayoborwa n’abagore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/02/2018 12:42
0


Iri ni iserukiramuco ngarukamwaka riba mu cyumweru cyizihizwamo umunsi w’umugore aho URUSARO International Women Films Festival y’uyu mwaka irimo udushya dutandukanye ndetse no guha ikaze abagore bifuza guhugurwa mu bijyanye na filimi.



Kuri iyi nshuro iri serukiramuco rya filime zakozwe ndetse zikanayoborwa n’abagore insanganyamatsiko iragira iti “Cinema mu iterambere ry’umugore” rikaba risanzwe ritegurwa na URUSARO International Women films festival. Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu, rizatangira ku italiki ya 03 Werurwe 2018 kugeza 09 Werurwe 2018.

Iri serukiramuco kandi riba mu cyumweru kirimo italiki yizihizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ya ni ukuvuga tariki 8 Werurwe buri mwaka.  Nk’uko abategura iri serukiramuco babitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru bagize bati:

Duhuza iki gikorwa n’uyu  munsi, kuko ni urubuga rukomeye abagore banyuzamo ibitekerezo byabo binyuze mu mashusho ya filime banditse, bayoboye cyangwa se bakinnyemo. Iri serukiramuco rizitabirwa na filime zakozwe kandi zikayoborwa n’abagore hamwe n’izindi zivuga ku bagore.

Image result for Urusaro International Women Film festival inyarwanda

Iri ni Iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3

Iri serukiramuco rizitabirwa kandi na filime zakozwe n’abagabo ariko zivuga  gusa kuri ibi bikurikira: Ku mugore (Umukinnyi w’ibanze (Actrice principale) ari umugore  kandi ukora igikorwa cy’indashyikirwa), ku burerenganzira bw’umugore n’umwana, ku bibazo byo mu ngo.

Umwihariko udasanzwe iri serukiramuco rifite ni uko rizagira umunsi wa filime nyarwanda “Rwanda movies day” uzaba ku italiki ya 08 Werurwe 2018. Nk’uko bitangazwa n’abategura iri serukiramuco kandi, muri iri serukiramuco hazaba n’amahugurwa azaba kuva ku italiki ya 5-8 Werurwe 2018;akaba azibanda ku kwandika no kuyobora filime. Ikindi ni uko azitabirwa n’igitsinagore nta n’umwe uhejwe, apfa kugaragaza ko afite impano. Bakira kandi n’igitsina gabo  ariko kitarengeje imyaka 30.

Hari bamwe mu bazitabira iri serukiramuco baturutse mu bihugu byo hanze y’imbibi z’u Rwanda nk’uko babitangaje “Kugeza ubu abashyitsi bazaturuka hanze tumaze kumenya ko bazitabira iyi festival ni MVELE POULINE, uzava muri Gabon, ndetse na MAIMOUNA, actrice principale muri l’Oeil du Cyclone, filme izerekanwa ku munsi wo gusoza iyi festival. Ibi birori bizabera kuri Hotel Umubano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND