RFL
Kigali

Ku myaka 38 y’amavuko, umukinnyi wa filime Celestin Gakwaya uzwi nka Nkaka, yahishuye ibanga ry’ubuzima bwe benshi bakunze kwibaza

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/07/2015 10:27
3


Tariki 26 Nyakanga 1977 nibwo mu muryango wa Gakwaya havuze impundu ubwo bibarukaga umwana w’umuhungu baje kwita Celestin Gakwaya akaba umwana wa 5 mu bana 6 bavuka muri uwo muryango.



Tariki 26 Nyakanga 2015, ubwo Celestin Gakwaya wamenyekanye cyane muri filime Serwakira nka Nkaka yuzuzaga imyaka 38 y’amavuko, twagiranye ikiganiro kirambuye nyuma y’uko yari amaze gutungurwa n’inshuti ze zamwifurije isabukuru y’amavuko.

Umugabo muremure mu gihagararo, dore ko apima uburebure bugera hafi kuri metero 2 twatangiye  tumubaza kutugereranyiriza igihagararo kigaragara inyuma n’igihagararo amaze kugira mu bikorwa muri iyi myaka 38 amaze ku isi maze agira ati,

“bon, imyaka nshobora kuvuga y’ibikorwa, ni imyaka natangiriye kuba mu bikorwa nkunda nk’umuhamagaro wanjye, bya sinema. Sinzi uburyo ndi buyibare ariko ni hafi mu mwaka wa 2000, urumva ni nka 15. Kuko nibwo natangiye kwinjira nyirizina muri uyu mwuga, mvuye mu kintu kindi cyari gikomeye ntatinya kuvuga: nari mvuye mu gisirikare 98. Mu 2000 nibwo nahise ntangira njya mu by’amakinamico nuririraho nzamuka muri sinema kuko sinema sinyikora kugira ngo ninezeze, nyikora kubera ko ndayikunda.”

Celestin Gakwaya ni umugabo muremure cyane. Aha ni umwaka ushize ubwo yari yitabiriye ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout

Celestin yakomeje agira ati, “Imyaka nagize uyu munsi, mpereye muri iyo za 2000, 15 irangiye niyo navuga yambereye imyaka ya experience. Nigiyemo ibintu byinshi mfatiye kubyo nari narigiye cyane mu gisirikare, kuko na discipline mfite kuri uyu munsi navuga ko nayikuye aho nakoreraga mu gisirikare. Uyu munsi rero ndi muri sinema, nabonye byinshi. Nize byinshi, nabanye n’abantu benshi, nagiye mu bihugu byinshi, ariko hanze y’igihagararo cyangwa se mu bikorwa icyo navuga ni umusaruro ndiho ngenda ngeraho mubyo ndimo nkora. Nkoranye n’abantu benshi natangira mvuga nk’I Burundi aho nagiye ntoza abantu benshi muri sinema, nahakoreye filime nyinshi. Mbanye n’abantu, nakoranye n’abantu benshi twahuriye muri uyu mwuga, hari abakugirira neza, hari abakugirira nabi, hari abo ugirira neza bakakwitura ineza, hari abo ugirira neza bakakwitura inabi, ni byinshi nize mu by’ukuri muri iyi myaka maze, ariko ntabwo navuga ko kwiga byarangiye, kuko biracyakomeza.”

Celestin Gakwaya ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe mu Rwanda. Aha yari ari gusinyira abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Karubanda Autographe ubwo abakinnyi ba filime bari babasuye umwaka ushize

Ku myaka 38 Celestin Gakwaya ni umugabo ukuze, ese mu bijyanye n’irangamimerere Celestin Gakwaya ahagaze ate?

“Boon, reba mbonereho gusubiza ikibazo abantu benshi bakunda kwibaza. Imyaka 38 ese, Celestin ayimaze ameze ate? Ntabwo navuga ko nyimaze nk’umuntu uzahambanwa ikara se, cyangwa se utarigeze aba umuntu w’umugabo nk’uko babyita: mfite abana. Mfite abana 2, uw’imyaka 10 Shama Gesley, umwana w’imyaka 9 Sarah Adonai, baba muri Canada. Nsubize ikibazo abantu benshi bakunda kwibaza, wenda mfatanya n’uyu munsi, wenda ngira ngo abantu bagire umucyo kuri icyo kintu, hari igihe umuntu adahirwa muri byose. Amahirwe ntangana, amahirwe ntaba amwe, natandukanye na mama wabo. Twaratandukanye, sinjye wa mbere bibayeho, nta n’ubwo ari njye wa nyuma, kandi ni ikintu cyabaye. Buri muntu wese ntaba abyifuza.  Navuga ko uyu munsi, ndi umugabo waciye mu bintu byinshi nk’uko nabivuze, nize byinshi, cyane cyane ku buzima bwanjye. Hari ubwo uba witeze ibyiza ukabona bibaye bibi, icyo wifuza kizima ntikibe aricyo ubona ukabona haje ikibi. Nk’uko Yobu yavuze muri Bibiliya, kuko ndi umusomyi wa Bibiliya, Yobu yaravuze ati, ‘icyo natinyaga nicyo cyangezeho.’ So, hari igihe tuba dusaba Imana ngo iduhe ibintu byiza, iyo ibibi bije nabyo turabyakira. Ni uko byagenze, abana bari muri Canada, duherukana cyera cyane, ariko vuba aha ndiho ndateganya kujya kubareba.”

Celestin Gakwaya akata umutsima ku isabukuru ye y'imyaka 38 y'amavuko

Umaze imyaka 38, ariko Imana niba ikiguhaye ubuzima hari indi myaka ufite imbere. Urateganya iki haba ku buzima busanzwe ndetse no ku mwuga wa sinema ukora?

“Ku myaka 38 maze, nk’uko navugaga ko nize byinshi, experience cyangwa se ubunararibonye nkuye muri iyo myaka nibwo ngiye gukoresha ejo hazaza. Nahoze ntekereza kare, ni ijambo rimwe nakoresha: ngiye gukora nk’uzapfa ejo. Kuko ibikorwa bintegereje ni byinshi, cyane cyane muri uru ruganda rwa sinema, aho maze gukorana ubufatanye n’ibihugu bitandukanye, maze kugirana amasezerano na Tanzaniya, maze kugirana amasezerano na Uganda aho ndimo nshinga ishami rya Company yanjye ya Gorilla Films, hariho kongera imbaraga mu gihugu cy’u Burundi aho nsanzwe nkorera nanone. Tunasenga Imana kugira ngo ibibazo biriho bihaca birangire, yeah. Ikindi ndiho ndagura cyane imipaka, maze iminsi ndi mu biganiro n’abanya-Zimbabwe, kugira ngo naho mbe nakwagurirayo ibikorwa byanjye, nanone nkomeza gutanga umusanzu kugira ngo nkomeze mfashe abandi kuko nta gahora gahanze n’ejo wakumva ngo naciyeho. Ndimo ndashaka kongera gutoza abakinnyi, wenda ningenda nzasige umurage, abazajya bahura n’abana banjye ntagihari ntibajye bababwira ko se yari ikigwari…”

Inshuti n'abavandimwe ba Celestin Gakwaya bari bitabiriye uyu munsi. Uyu wicaye ku ruhande ibumoso ni Celine, mushiki we umukurikira, akaba umwana wa 6

Celestin yakomeje agira ati, “Nanone ngarutse mu buzima bwanjye busanzwe, hari ibyo benshi bakunze kwibaza. Yego natandukanye na mama w’abana, benshi bibaza bati, ‘ese uzongera ushake?!’ Ntabwo mu by’ukuri ndasaza cyane ku buryo ntazongera, ndacyafite byinshi bimpugije mu kuzamura umurimo. Mfite byinshi biri kumfata cyane ku buryo ntari kubonera umwanya ibyo gushaka umugore, ariko mu gihe nabishyize ku ruhande nzongera nishumbushe.”

Johnson Sungura, ni Inshuti magara ya Celestin Gakwaya bakaba banahurira mu bikorwa byinshi bya sinema cyane ko bose ari abakinnyi, abayobozi n’abashoramari ba filime, akaba ari nawe wateguye iki gikorwa cyo kumwifuriza isabukuru y’amavuko cyabereye kuri Simba Supermarket.

Johnson Sungura (wicaye ku ruhande ibumoso) akaba ariwe wateguriye Celestin iki gikorwa afatanyije n'izindi nshuti n'abavandimwe be

Ubwo twamubazaga ikintu Cyiza yaba azi kuri Celestin, Sungura yagize ati, “Celestin ni umuntu ukora ibintu ashoboye kandi ntiyivange mu by’abandi. Cyane cyane muri film, iyo ari ukuyobora film, arayiyobora ativanze mu bindi bintu by’abandi.” Naho ikintu kibi amuziho, Sungura azi ko Celestin ari umuntu ukunda kuyobora abandi cyane, ku buryo akenshi yisanga yashyamiranye n’abantu kuko iyo muhuye aba ashaka ko ugendera ku byifuzo bye. Ariko aha Sungura avuga ko iyo umaze kumumenyera, hari uburyo umutwara bya bindi byari kubatezammo umwiryane mukabibanamo mu mahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aimable8 years ago
    Ariko ntimukajye mukabya! Ngo apima metero 2? Rekareka jye ndamuzi yego ni muremure ariko ntabwo ari mu bantu barangaza abantu kubera uburebure.
  • hakizimfura clement8 years ago
    nibyiza kubwigikorwa kiza nkiki
  • umwali vestine8 years ago
    Bakoze ikintu kiza uhita wumvako utari wenyine bakomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND