RFL
Kigali

Ku myaka 37, Niyitegeka Gratien (Seburikoko) aracyari ingaragu ndetse afite uko ashushanya umukobwa bazarushingana.

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/11/2015 16:05
4


Umukinnyi wa filime, amakinamico, umunyarwenya akaba n’umusizi Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko muri filime y’uruhererekane ica kuri televiziyo y’u Rwanda ‘Seburikoko’, ku munsi w’ejo tariki 25 Ugushyingo yujuje imyaka 37 y’amavuko, dore ko yavutse kuri uyu munsi mu mwaka w’1979.



Umunyamakuru w’inyarwanda.com yegereye Gratien maze tuganira byinshi ku buzima bwe bwite, ahanini tuganisha ku buzima bw’urukundo dore ko kugeza ubu akiri ingaragu kandi nk’uko yabitangaje muri iki kiganiro akaba nta mukunzi afite ariko uwo bazarushinga hakaba hari uburyo amushushanya.

Inyarwanda: mu myaka 37, hari byinshi wagezeho mu buzima. Ntabwo ari ngombwa ko twabisubiramo byose ariko hari icyagushimishije kuruta ibindi. Ni iki cyagushimishije?

Gratien: Icyanshimishije kuruta ibindi ni ukubona ibihangano byanjye byarageze kure.

Inyarwanda: Hari icyakubabaje. Ni igiki?

Gratien: Uroye ibyambabaje byose byaje kumviramo kwamamara numva ntacyo bitwaye.

Inyarwanda.com yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko

Inyarwanda: Mu myaka 37 umaze, ibyo aribyo byose ni myinshi ku musore w’umunyarwanda, aho tugendeye ku mibereho n’imyumvire y’abanyarwanda aba ari umuntu w’umugabo, ufite urugo n’abana. Wowe uhagaze ute?

Gratien: Hahah, ndacyari umuhungu. Aha yashakaga gusobanura ko akiri ingaragu, atarashaka umugore.

Inyarwanda: Urateganya iki kuri iyo ngingo?

Gratien: Kubikora vuba aha nzabatumira.

Inyarwanda: Ufite umukunzi?

Gratien: Usibye ko nta n’umwanzi mfite, ariko nta w’umwihariko mfite.

Inyarwanda: Urateganya gushaka umugore vuba ariko nta mukunzi w’umwihariko ufite? Ese uzabigenza ute?

Gratien: Nzamushaka kandi tuzashakana.

Inyarwanda: Ku bwawe uwo uzagwaho, ukavuga uti uyu niwe narindiriye imyaka yose, iyo ugerageje kumushushanya wumva yaba ameze ate?

Gratien:

Uzanyura se ko azaba ari rugori rwera, Maso y’inyana, Nseko izira imbereka, Mutima wuje umutuzo, Cyuzuzo cy’umukunda… Ibyo nibyo byifuzo byanjye, ariko Imana igena ibyayo.

Inyarwanda: Wumva uzabyara abana bangahe?

Gratien: 2 ni abo.

Inyarwanda: Mu mibereho y’abanyarwanda(nk’uko twabivuze haruguru), akenshi ababyeyi usanga iyo babonye ugeze mu myaka 30 ntacyo wibwira (udashaka umugore) batangira kukubona ukundi dore ko baba bavuga ko ukuze... Ese ntabwo byigeze bikubaho?

Gratien: Ntabyambayeho cyangwa ubwo nuko tutabana. Uwazafata akanya nkajya kubicara hafi nkaneka uko bimeze.

Mu buhanzi bwe, harimo no kuvugira inka mu misango y'ubukwe

Gratien Niyitegeka yamenyekanye nk’umunyarwenya, ibi akabikora mu bitaramo akora ndetse no muri filime akina. Gratien wize mu ishuri nderabarezi rya Kigali ryahoze ari KIE, akaza kuba umwarimu igihe kirekire abifatanya n’ubuhanzi bwe, yaje kubireka kuri ubu akaba akora ubuhanzi gusa aho akina filime, akavugira inka mu misango y’ubukwe, ndetse kuri ubu akaba umwe mu bagize itorero Indamutsa za RBA aho akina mu ikinamico itambuka kuri radiyo Rwanda buri wa 2.

Gratien hari inama agira urubyiruko amaze imyaka 2 asohotsemo, dore ko imyaka y’urubyiruko rw’u Rwanda yemewe igarukira kuri 35. Aha yagize ati, “ndabagira inama yo gukora cyane kandi ibikorwa byabo bakabyamamaza bikagera kure. Kwiga bashishikaye bagasoma bagafunguka.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    SEKAGANDA ndamwemera kbs, ni super star
  • Tuyishimire ignace8 years ago
    Igitekerezo nuko numva natwe arahaco ko twahindura ubuzima bwacu tukabwerekeza kundoto zacu nkurubyiruko.
  • 8 years ago
    Tukuzina rya sekaganda
  • nkunda unkunda jimmy8 years ago
    Najew yarahejje gose, igihe yakinaga I film imwe agomba kuraongo. Nanje nti; courage vraiment. Ndamemera





Inyarwanda BACKGROUND