Imfura y’umukinnyi David Beckham, Brooklyn Beckham ku myaka 16 kuri ubu ari kugaragaza kwishimira urukundo arimo n’umukinnyi wa Filime Sonia Ben Ammar ukomoka mu Bufaransa.
Sonia Ben Ammar nawe afite imyaka 16. Ni umukinnyikazi w'amafilime. Yamenyekanye ubwo yakinaga muri Filime yitwa ‘Jappeloup’. Ikinyamakuru Le Parisien dukesha iyi nkuru gitangaza ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugaragaza guhera muri iyi mpeshyi ubwo umuryango wa Brooklyn wari mu biruhuko muri Maldives. Nyuma yo kumenyana na Sonia Ben Ammar, Brooklyn ngo yahise atega indege yerekeza i Paris kujya kureba uyu mukobwa.
Brooklyn Beckham w'imyaka 16,imfura ya David Beckham
Sonia Ben Ammar,umukunzi wa Brooklyn
Brooklyn na Sonia Ben Ammar ubwo bafotorwaga basohokanye
Muri Nzeli nabwo aba bombi bari baratangiye kurebana akana ko mu jisho ari nabwo bwa mbere urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa
Brooklyn na Chloe Grace Moretz baheruka gutandukana
Ikinyamakuru The Mirror cyo gitangaza ko ubwo ku munsi w’ejo bafotorwaga basohokanye, uyu mukobwa ntiyamaraga akanya adakorakoye isura ya Brooklyn (caressing his face). Brooklyn na we yakomeje kugaragaza akanyamuneza ndetse n’inseko agaragaza kwishimira uyu mukobwa bari baje banambaye imyenda isa. Urukundo rwabo ruramutse ruhamye baba aribo bantu bato bakundanye bakiri bato kandi b’ibyamamare.
Sonia ni umwana wa Tarak Ben Ammar uzwiho gutunganya amafilime kurwego mpuzamahanga. Brooklyn ni umwana w’imfura w’umukinnyi David Beckham na Victoria Beckham bamaranye imyaka 18 bashakanye kugeza ubu bakaba bafitanye abana 3.
TANGA IGITECYEREZO