RFL
Kigali

Ku myaka 16, umuhungu mukuru wa David Beckham ari mu rukundo n'umukinnyi wa Filime -AMAFOTO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/10/2015 16:40
5


Imfura y’umukinnyi David Beckham, Brooklyn Beckham ku myaka 16 kuri ubu ari kugaragaza kwishimira urukundo arimo n’umukinnyi wa Filime Sonia Ben Ammar ukomoka mu Bufaransa.



Sonia Ben Ammar nawe afite imyaka 16. Ni umukinnyikazi w'amafilime. Yamenyekanye ubwo yakinaga muri Filime yitwa ‘Jappeloup’. Ikinyamakuru Le Parisien dukesha iyi nkuru gitangaza ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugaragaza guhera muri iyi mpeshyi ubwo  umuryango wa Brooklyn wari mu biruhuko muri Maldives. Nyuma yo kumenyana na Sonia Ben Ammar, Brooklyn ngo yahise atega indege yerekeza i Paris kujya kureba uyu mukobwa.

Brooklyn Beckham

Brooklyn Beckham w'imyaka 16,imfura ya David Beckham

EN IMAGES. Découvrez la petite amie française de Brooklyn Beckham

EN IMAGES. Découvrez la petite amie française de Brooklyn Beckham

EN IMAGES. Découvrez la petite amie française de Brooklyn Beckham

Sonia Ben Ammar,umukunzi wa Brooklyn

Sonia Ben Ammar

Brooklyn Beckham, Sonia Ben Ammar

Brooklyn Beckham, Sonia Ben Ammar

Brooklyn na Sonia Ben Ammar ubwo bafotorwaga basohokanye

Brooklyn Beckham and girlfriend Sonia Ben Ammar

Muri Nzeli nabwo aba bombi bari baratangiye kurebana akana ko mu jisho ari nabwo bwa mbere urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa

Brooklyn  na Chloe Grace Moretz baheruka gutandukana

Ikinyamakuru The Mirror cyo gitangaza ko ubwo ku munsi w’ejo bafotorwaga basohokanye, uyu mukobwa ntiyamaraga akanya adakorakoye isura ya Brooklyn (caressing his face). Brooklyn na we yakomeje kugaragaza akanyamuneza ndetse n’inseko agaragaza kwishimira uyu mukobwa bari baje banambaye  imyenda isa. Urukundo rwabo ruramutse  ruhamye baba aribo bantu bato bakundanye bakiri bato kandi b’ibyamamare.

Sonia  ni umwana wa  Tarak Ben Ammar uzwiho gutunganya amafilime kurwego mpuzamahanga. Brooklyn ni umwana w’imfura w’umukinnyi David Beckham na Victoria Beckham bamaranye imyaka 18 bashakanye kugeza ubu bakaba bafitanye abana 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyo Chriss Junior8 years ago
    Baraberanye kabisa
  • Isumail8 years ago
    Umve Ntacyo Nagayaho Ahubwo Nange Ngomba Gushyiraho Photo Yange Numukunzh Turikumw
  • 8 years ago
    baba bahaze ?!!?!
  • david de gea8 years ago
    ntawe uhenze undi.
  • ukwigizeobed8 years ago
    uwomusorearacyarimuto,eseuwomukobwaafiteimyakaingahe?





Inyarwanda BACKGROUND