Tariki 14 Nyakanga 2015 nibwo umukinnyikazi wa filime Mutoni Assia wamenyekanye nka Rosine muri filime Intare y’ingore yujuje imyaka 22 y’amavuko, maze Inshuti ze za hafi zirangajwe imbere na mugenzi we Saphine Kirenga bamutegurira ibirori byo kumutungura kuri uyu munsi bamwifuriza isabukuru y’amavuko.
Ubu ‘bugambanyi’ nk’uko babyitaga bwateguwe na Saphine Kirenga ariko bukaba bwari buyobowe n’umunyamakuru akaba umuhanzi n’umukinnyi w’amakinamico Rurangwa Gaston wamenyekanye nka Mr. Skizzy mu itsinda rya KGB, bwaje kugera ku ntsinzi yabwo dore ko Assia yabeshywe kugeza igihe aguye mu gico cy’abantu bari bitwaje amabase y’amazi maze si ukumwuhagira, undi nawe biramurenga ararira bikomeye.
Kuwa mbere nibwo byose byapanzwe ubwo Kirenga yakoze group ya Whatsapp atumiramo inshuti za Assia zose maze bapanga uburyo bari bumutungure kuri uyu munsi kandi atarabutswe.
Group ya Whatsapp yateguriraga uyu munsi Assia
Salim Ndahiro wamenyekanye nka Remy muri filime Rucumbeka niwe wari ufite akazi ko gukomeza kubeshya Assia mu gihe abandi mu rugo bari bari kumugambanira ndetse banategura ifunguro ry’umugoroba rizwi nk’ifutari ku basilamu, dore ko uretse kumumenaho amazi byari biteganyijwe no gusangira n’inshuti ze iri funguro cyane ko asanzwe ari umusilamukazi.
Bimwe mu binyoma byamubeshywaga ni uko mu rugo hari kuza abashyitsi bakorana na Kirenga ku bitaro bya Kibagabaga bagasangira aya mafunguro y’umugoroba, ndetse Salim nawe akaba yamubeshyaga ko ari kumusezera kuko agiye kwerekeza mu gihugu cya Suwede aho umugore we aherereye maze amujyana kumutembereza kure yo mu rugo kugira ngo atagira icyo akeka.
DORE MU MAFOTO UKO BYARI BYIFASHE:
Inshuti za Assia zari ziteraniye mu rugo rw'abaturanyi ba KIrenga bari kugambanira Assia uburyo bari bumufate. Mr. Skizzy niwe wapangaga uko bigenda
Hari hateguwe amabase y'amazi ari bumumenweho
Mr. Skizzy na Egide bapanga aho bari bufatire Assia
Akigera muri iki kirongozi yahise yumva abantu benshi baza bamuririmbira banamumenaho amazi, biramucanga kwihangana biranga atangira kurira
Ibyo yakorewe anatunguwe byamurenze, maze ararira biratinda
Ntiyifashije kurira kuko nyuma yo kumugambanira inshuti ze zamufashije kurira
Salim Ndahiro ari nawe wakomeje kubeshya Assia amutembereza, Marie Paule na Assia nyuma yo kumumenaho amazi
Assia, Marie Paule ubana na Kirenga ndetse na Kirenga ubwe baseka ibyari bimaze kuba
Salim, Kayumba Vianney, Richard Mwanangu na Jackson Mucyo bari bahabaye
Umusore uzwi nka Rambo akaba amaze kumenyekana muri filime Seburikoko ku izina rya Setako nawe yari ari gutegura ifutari
N'ubwo yamupangiye ubugambanyi, Assia nta nzika yari afitiye Skizzy
Kirenga Saphine yavugaga uburyo yateguye iki gikorwa, aho yashimiye Assia kuba ari umwana mwiza ushukika mu buryo bworoshye
Uyu musore uhagaze yaturutse i Burundi aje kwifuriza Assia isabukuru nziza
Uyu munsi wabyaye umwanya mwiza wo gusabana imbabazi no kwiyunga hagati ya Assia na Kayumba Vianney uzwi nka Manzi bamaze igihe badacana uwaka (turabigarukaho mu buryo burambuye mu nkuru yacu itaha)
Nk'uko byari byateguwe, ya futari bayisangiye
Umutsima wari wateguriwe Assia
Ubwo igihe cyo gukata umutsima cyageraga, yasabwe guhamagara umuntu akunda bagakorana iki gikorwa maze agira ati, "ubu ngiye kubabwira umuntu nkunda cyane. Mbimaranye igihe, ariko reka nideclare. Mama Gentille (amazina Antoinette akunda kwitwa) ndamukunda cyane, ni mama nagira ngo aze dukatane umutsima." Mu gutebya kwinshi, Mr. Skizzy wari uyoboye ibi birori yahise avuga ko abasore bari aho bose bari bishyize ku murongo bumva hari umwe muri bo agiye kuvuga.
Assia na Antoinette Uwamahoro banakinanye muri filime Intare y'ingore bakatana umutsima nka mama we akunda
Muri filime Intare y'ingore baba bazirana urunuka ariko siko bimeze mu buzima busanzwe
Bamusize umutsima ari nako inshuti zifata udufoto two gusigarana nk'urwibutso
Assia na Kirenga wamuteguriye uyu munsi
Assia na Fabiola bakinana mu Intare y'ingore bazirana, ariko mu buzima busanzwe ni inshuti magara. Aha Fabiola yamushyikirizaga impano yari yamuteguriye
Assia na Kirenga amushyikiriza impano bamuteguriye
Agafoto k'urwibutso k'ibihe bitazibagirana mu mateka ya Assia ubwo yuzuzaga imyaka 22 y'amavuko
Mu kiganiro na Assia, yatangarije Inyarwanda.com ko ubusanzwe kuko uyu munsi uhurirana n'igisibo cya Islam atajya awizihiza kuri iyi tariki ahubwo ko afata umunsi nyuma y'igisibo akaba aribwo awizihiza ariko inshuti ze zikaba zamutunguye. Assia kandi yashimiye inshuti ze zamuzirikanye, zikifatanya nawe kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.
TANGA IGITECYEREZO