RFL
Kigali

Ku bakunzi ba filime Inshuti – Friends, ubu mushobora gutanga umusanzu wo gukora season yayo ya 6 – UKO BIMEZE

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/06/2015 12:16
0


Nyuma yo gukora ibice (season) bigera kuri 5 bya filime y’uruhererekane Inshuti – Friends, kuri ubu mu rwego rwo gukora igice cya 6 cy’iyi filime yo mu bwoko bw’izisekeje yakunzwe na benshi hafunguwe igikorwa cyo gukusanya inkunga binyuze kuri interineti.



Iki gikorwa kiri gukorerwa ku rubuga rwa Indiegogo.com, rukaba ari urubuga rusanzwe ruzwiho kwifashishwa mu bikorwa nk’ibi kizamara amezi 2 kikaba kigamije gusaba abakunzi b’iyi filime ndetse n’abakunzi ba sinema muri rusange kugira uruhare mu ikorwa ry’iyi filime isanzwe yerekanirwa ubuntu binyuze ku rubuga rwa YouTube.

REBA EPISODE NSHYA YA 8

Amafaranga yifuzwa muri iki gikorwa ni ibihumbi 5000 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga angana na miliyoni 3 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda akaba ariyo akenewe kugira ngo iki gice cy’iyi filime gikorwe.

Kugira ngo ubashe gutanga inkunga yawe, bisaba kuba ufite CREDIT CARD, aho ujya ku rubuga rwa Indiegogo.com aho aho ugera kuri iyi page ya Inshuti – Friends SEASON 6 ugakanda ahanditse CONTRIBUTE NOW ugahitamo amafaranga wifuza gutanga mu madolari ya Amerika uhereye ku madolari 5 kugeza ku madolari 1000.

Ku bakunzi b’iyi filime kandi twababwira ko iki gice cyayo cya 6 nk’uko benshi bagiye babyifuza ko iminota yacyo yakongerwa, ubu biri gutegurwa ko episode 1 izava ku minota yari ifite ikagera ku minota 15 mu rwego rwo gukomeza kunezeza abakunzi bayo. Mudufashe inzozi zacu zigerweho.

Ongera wiyibutse ibihe byahise ureba ibice byatambutse. Kanda hano urebe Season 1, hano urebe Season 2, ukande hano urebe Season ya 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND