RFL
Kigali

Kora filime y'iminota 2, mu minsi 5 gusa utsindire amadolari 1000

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/08/2014 10:04
0


Si ngombwa gukoresha ibikoresho bihambaye, na telefoni wayikoresha ufata amashusho yavamo filime y’iminota 2, ikaba ari filime ivuga ku “rukundo… ubwigenge… no gutwara inda” byugarije urubyiruko rw’ubu, iri rikaba ari irushanwa rya Global Dialogues.



Umuryango udaharanira inyungu ukora ubukangurambaga ku bintu binyuranye harimo kurwanya ihohoterwa, icyorezo cya SIDA ndetse n’ubusambanyi ku isi, utegura irushanwa rya filime ryiswe Global Dialogues Video Challenge buri mezi 3 aho ukora agafilime kagufi, maze ugahamagarira abahanzi hirya no hino ku isi gucumbukura aho kagarukiye mu buryo bwabo.

Ese iri rushanwa rikorwa rite?

Iri rushanwa rifunguye ku bantu batarengeje imyaka 25 y’amavuko, ariko n’ubwo waba uyirengeje wemerewe kwifatanya n’abandi mu itsinda ariko riyobowe n’umuntu utarengeje iyi myaka.

Nyuma yo gukora aka gafilime katarengeje iminota 2 gasubukura aho baba bagejeje, ujya ku rubuga rw’uyu muryango kuri paji y’iri rushanwa maze ugakurikiza amabwiriza uhabwa kugira ngo winjire muri iri rushanwa.

REBA FILIME UGOMBA GUSUBUKURA:

Filime zoherezwa, zisaba kuba ziri mu rurimi rw’icyongereza, gusa ushobora nanone gukoresha urundi rurimi bisaba kuba ziherekejwe n’amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza (subtitles).

Itariki ntarengwa yo kuba winjiye muri iri rushanwa, ni tariki 31 Kanama (ni ukuvuga mu minsi 5 iri imbere).

KANDA HANO USOME AMATEGEKO N'AMABWIRIZA Y'IRI RUSHANWA N'UBURYO WARYINJIRAMO

Nyuma yo kwakirwa ndetse hagasuzumwa ko filime zemerewe guhatana, kugeza tariki 15 Nzeli hazakorwa igikorwa cy’amatora azaba afunguye (amatora ya rubanda) binyuze kuri interineti, aho filime izageza mu manota 100 izinjira mu cyiciro cya nyuma ariho akanama nkemurampaka kazahitamo filime nziza maze umuyobozi/abayobozi wayo/bayo yegukane akayabo k’amadolari 1000 y’amanyamerika muri buri gice mu bice 3 bikorerwamo n’uyu muryangoaribyo Afurika, za Amerika, ndetse n’u Burayi, Aziya n’ibirwa bya Pasifika.

Twabibutsa ko ikintu cya mbere kirebwa hano, ari ubutumwa ndetse n’uburyo winjiye mu ngingo, atari ubwiza bw’amashusho ndetse n’ibikoresho bihenze wakoresheje. Telefoni irahagije ukagera kure. Ntagihe gisigaye!

Amahirwe masa!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND