RFL
Kigali

Kompanyi irimo abasobanuzi b’amafilime DAD yatangiye gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa byayo mu batanga ama filime ku baturage (Disk Banners)

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2017 11:29
4


Nyuma yo kubonako abasobanuzi b’amafilimi bakoraga mu buryo butari busobanutse ndetse bo ubwabo bivugira ko bwari uburyo bw’akavuyo, hashinzwe kompanyi ibahuriza hamwe ndetse batangiye kujya mu turere dutandukanye baganiriza abatanga amafilimi ku baturage (Disk Banners).



Iyi kompanyi yitwa DAD yamaze guhuriza hamwe abasobanuzi bo mu Rwanda bagera kuri 16, ejo kuwa kabili nibwo yatangiye kugenda mu turere dutandukanye mu rwego rwo kuganiriza abatanga ama filimi ku baturage (Disk Banners) ngo bumve ibitekerezo byabo n’icyo bakeneye kugira ngo babashe gukora neza kandi biteze imbere. Bahereye mu ntara y’I Burasirazuba mu karere ka Ngoma aho bajyanye n’abasobanuzi babiri; Locky na Yakuza.

DAD

Locky na Yakuza bari bari muri iyo nama ya DAD n'aba Disk Banners

Umwe mu bayobozi ba DAD, Libanje Gaetan yabwiye aba Disc Banners impamvu DAD yabayeho, “Mbere nta mategeko n’amabwiriza abagenga mwagiraga. DAD yaje kugira ngo ifatanye namwe kujya mubona ibihangano (filimi) zose mushaka kenshi kandi vuba. Dufite ibikorwa byinshi, bihagije ariko kuri ubu twahereye kuri filimi (Agasobanuye). Ibintu mukora birimo amafaranga menshi rwose ariko uburyo muyasaruramo ntago busobanutse. Mwibumbiye hamwe, twafatanya kandi mukagera kuri byinshi byiza, mugatera imbere n’igihugu kigatera imbere. Twe icyatuzanye aha ni ukumva ibyo mukeneye, tugakora iyo bwabaga tukabibagezaho uko bikwiye.”

DAD

Libanje Gaetan umwe mu bayobozi ba DAD asobanurira aba Disck Banners bimwe mubyo bazakorana

Aba ba Disk Banners bishimiye cyane ibyo iyi kompanyi ibazaniye ndetse banavugako iziye igihe kuko bamaze igihe kinini barabitswemo ubwoba n’ishyirahamwe ryitwa United rihora ribishyuza amafaranga bita ko ari ay’ikirenga. Aho buri cyumweru bishyura ibihumbi bitatu (3000 Rwf) bakabwirwako 2000 Rwf ari ay’indirimbo bacuruza naho 1000 Rwf ari aya filimi babaha. Gusa aba ba Disk Banners bo bavugako nta ndirimbo n’imwe babaha ahubwo bo bazishakira bitari bikwiye ko bazishyuzwa.

DAD

Aba Disk Banners bagaragaje impungenge ku yindi koperative ibishyuza buri cyumweru

Inyarwanda.com yifuje kumenya ibijyanye n’iyo koperative ya United n’abahanzi bamwe na bamwe niba kuri ayo mafaranga yishyuzwa ku bihangano byabo hari ayo babageneraho. Jay Polly yagize ati “United nta mafaranga bampa kuri ibyo bihangano bishyuza. Amasezerano twigeze kugirana yari ay’umwaka umwe nabwo twayagize kera mu mwaka w’2010 yararangiye.” Si we gusa na G Bruce twamubajije niba hari amafaranga ajya abona ya United agira ati “Nanjye iyo cooperative nyumva uko. Nta masezerano nigeze ngirana nabo rwose sinanabazi. Ahubwo se ni gute bishyuza amafaranga ku bihangano byacu ntituyagireho uburenganzira.”

Nyuma y’uko DAD ivuye mu karere ka Ngoma kuganira n’aba Disc Banners baho, yerekeje mu karere ka Rwamagana naho isanga ikibazo bafite kibakomereye ari icy’abo babishyuza amafaranga ya buri cyumweru kandi bemezako nta ndirimbo baba babahaye, ibyo bo bita ‘Gukubitirwa mu gafuka’.

DAD

Locky yasobanuye imwe mu mikorere ya DAD amara impungenge aba Disk Banners ko batazababurana filimi zo guha Abanyarwanda

Mu gushaka kumenya icyo iyo koperative, United ivuga kuri ibi umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kuvugana n’umwe mu bayobozi ba United witwa Valens amubaza icyo kibazo ariko yanga kumusubiza. Nyuma ariko yabajije uwitwa Andrew amubwirako impamvu baca abo ba Disc Banners ayo mafaranga. “United ni Cooperative, ayo mafaranga duca aba Disc Banners ni umusanzu wa cooperative kuko abo bahanzi dufitanye amasezerano. Mbere y’uko abo bahanzi dusinyana amasezerano hari amafaranga twabaha nk’ikiguzi cy’amasezerano. Muzaze muyarebe yose arahari”

Aba Disk Banners bakaba basigaranye ikibazo cy’ukuntu bishyuzwa umusanzu wa koperative batabereye abanyamuryango. Nyuma y’intara y’I Burasirazuba, DAD ikaba ikomereje mu zindi ntara aho uyu munsi yerekeje mu ntara y’amajyepfo kumenyesha aba Disk Banners baho ibyo bakora bakemera gukorana nabo bagatangira imikoranire.

 DAD

 Aba Disk Banners bishimiye kubona Locky na Yakuza bamwe mu basobanuzi ba Filimi bakunda cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Erne6 years ago
    Iyi company turayishyijyikiye cyane rwose Byari mukavuyo ariko nizereko ubu ntaguhohoterwa kuzabaho mubana bakora burn
  • Njyewe6 years ago
    Ni ikihe cyemewe n'amategeko mu byo abo bose bakorana? Ari ugusobanura hari uburenganzira bw'umwimerere bwa nyir'igihangano Baba bafite? Same question kuri burners?
  • Elisabeth6 years ago
    wow,Rocky Kirabiranya sinarinziko arumusorw mwiza kuriya,Akora akazi kooose ashinzwe,hahah,Anyway azongere asubiremo,ALL EYEZ ON ME biopic ya 2Pac yayisobanuye Atari muri mood
  • Fils deboncoure5 years ago
    mukomerezaho basore ndabemera arko rocky wowe nkumenye ejo bundi ndeba film yitwa ZHOUNG KI arko numvise uri hatari





Inyarwanda BACKGROUND