RFL
Kigali

Kivu Ruhorahoza wemeza ko nta filime n’imwe y’inyarwanda atareba, hari inama agira abazikora

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/08/2015 10:31
1


Benshi bakunze kunenga filime z’inyarwanda bazivugaho byinshi bitandukanye haba ku mwimerere wazo, ubuziranenge bwazo, n’ibindi. Kuri Kivu Ruhorahoza wemeza ko abenshi muri abo bazinenga batanazireba, we yemeza ko adashobora kugira icyo avuga mu gihe ntacyo azi.



Iyi niyo mpamvu filime yose igiye ku isoko Kivu Ruhorahoza umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga muri filime nka Grey Matter na Things of Aimless Wanderer ayigura akayireba bityo n’icyo yanenga akaba yakinenga yakibonye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yatangiye amubaza icyo yavuga kuri filime zikorerwa mu Rwanda zigacururizwa ku isoko rya filime mu gihugu maze asubiza muri aya magambo, “Ndazireba njya nzigura kuko hari igihe abantu tuba abanebwe mu mutwe tukajya gucritika (kunenga) ibintu tutabizi, tutazi conditions biba byakozwemo, cyangwa ukajya gucritika ibintu ntacyo ukora ngo bihinduke.”

Kivu Ruhorahoza inyuma ya camera mu ifatwa ry'amashusho ya filime Things of Aimless Wanderer

“Njye rero nanze kugwa muri uwo mutego wo kuzica amazi ntazizi bihagije, ntazi uburyo zikorwamo, nta n’icyo nkora kugira ngo bihinduke. Niyo mpamvu tuvuge, niba mfashe iki cyumweru nkaza gutanga amahugurwa muri Maisha, si uko bampemba gusa ahubwo mba ngira ngo ntange umusanzu wo kugira icyo mpindura ku iterambere rya sinema yacu. Hari igihe mfata nka filime 10, nkazigura nkazireba, hari igihe usanga filime ifite inkuru nziza cyane, kuko inkuru (story) na script biratandukanye. Ukareba ugasanga inkuru ni nziza, ariko script ntabwo ikomeye. Kuba script idakomeye bigatuma filime nayo idakomera rimwe na rimwe. Ahubwo abantu bakina muri filime nyarwanda benshi bazi gukina pe. Ariko ugasanga rimwe na rimwe nabo ntabwo bafite amahugurwa ahagije, n’ubwo baba bafite iyo mpano ikabura ubumenyi buyunganira. Ubwo rero ugasanga hari utuntu tumwe na tumwe dutuma itagira uburemere yagakwiye kugira.”

Kivu Ruhorahoza (wa 2 uvuye ibumoso) atanga impanuro ku banyeshuri bitabiriye amahugurwa ya Maisha Film Lab uyu mwaka

Kivu akomeza agira ati, “Hari nk’abakinnyi bamwe na bamwe bakora ikintu ukikanga, ukababara,… harimo aba-cinematographers bakora ibintu rimwe na rimwe ukabona ni byiza, ugasanga ikintu kibura wenda ni amahugurwa yo kongera ubumenyi kuri za mpano zabo, maze umuntu akore mu kintu azi neza. Ariko nanone ntawakwirengagiza ko  hashize imyaka igera kuri 15 umuntu atanatekereza ko yabona camera wakoraho n’intoki zawe. Industry iracyari nshya, iracyakeneye ubufasha, ikeneye uruhare rw’abantu bose bashoboka.“

Kivu akomeza avuga ko kuba sinema nyarwanda yaraciwe intege n’imigendekere mibi y’isoko bitagakwiye guca abantu intege ngo basezere burundu kandi bari bafite icyo bashoboye. Aha agira ati, “Urabona uko industry ihagaze kuri ubu ngubu, ingufu zaracitse kubera isoko rimeze nabi. Producer wari imbere y’abandi Theo Bizimana nawe yabaye nk’uciwe intege, abantu bagerageje kumuca intege ariko nizere ko bitazakunda ngo azicike. Ubushake burahari, urukundo rwa sinema rurahari, abakinnyi beza barahari, ibitekerezo byiza birahari, ntekereza ko ikibura ari amahugurwa gusa kugira ngo twa dukosa tumwe twa industry ikiri nshya tugerageze kutugabanya.”

Hari inama Kivu agira abakora sinema nyarwanda:

Kwihugura! Kwihugura! Kuko urabona, ibihugu byinshi cyane, habaho urugendo rwa buri muntu ukora filime. Ugahera mu kwiga, ugakora filime ngufi ukiri kwiga, wavaho ugakora filime ndende. Ariko hano hari igihe tuva hasi kuri zeru, ha handi uba uvuga ngo nkunda sinema nta kintu na kimwe uzi, ugahita usimbuka ugakora filime ndende. Njye nkeka ko ko kwihugura aricyo cya mbere cyatuma dukora ibintu byiza. Bisaba ubushake bwo gushaka kwiga. Hari aho usanga umuntu niba akoze amakosa ubu ngubu muri filime imwe, ukongera ukayabona nko muri filime 3 zikurikiranye, ejo bundi ni uko, uhita ubona ko wa muntu nta bushake bwo kwiga afite. Ikindi kintu kimwe, ni ukudashaka guhanganisha ibyo bita filime ziri artistique na filime ziri commercial, hari ikintu ntemera kuko twese dukorera mu gihugu kimwe.

Ese Kivu Ruhorahoza ni muntu ki?

Kivu Ruhorahoza yavutse mu mwaka w’1982, avukira mu mujyi wa Kigali (Wikipedia).Nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Kivu yakuze ashaka kuba umwanditsi w’ibitabo, uretse ko n’ubu izi nzozi ze ntaho zagiye. Yakuze kandi akunda kureba filime, aho yareberaga I Nyamirambo kwa Mayaka n’ahandi, akaba yararebaga filime ziganjemo iz’imirwano, n’intambara zari zigezweho muri icyo gihe.

Nyuma Kivu yaje kubona filime avuga ko zamutangaje zigatuma ahindura inzira ashaka nawe gukora filime, hakaba harimo filime yarebye kuri TV5 yitwa “Au Nom du Christ” yo muri Cote D’ivoire, na nyuma abona indi y’umufaransa yitwa “La Nuit”. Ibi nibyo byamuteye amatsiko kuko nibwo bwa mbere yari abonye filime zitandukanye n’izo yari asanzwe abona z’imirwano n’inkundo.

Kuva ubwo yashakishije uburyo yatangira gukora filime nawe, aho yaje kwegera Eric Kabera ahagana mu 1999, amusaba ko bakorana muri filime yari agiye gukora ariko aramwangira kuko icyo gihe Kivu yari ataruzuza imyaka yabimwemerera (yari afite imyaka 17).

Kivu mu iserukiramuco rya Rotterdam ubwo yari aherekeje filime ye Things of Aimless Wanderer

Kivu akomeza agira ati, “narakomeje, kuko numvaga mbishaka cyane. Nakomeje kwandika utuntu duke duke, nyuma nza gusubira kwa Eric, musaba kuba assistant we, aza kunyemerera, ntangira ndi production assistant, nyuma nza kuba production manager, buhoro buhoro. Mu gutangiza festival 2 za mbere za Rwanda Film Festival mba numva ndi tayari, mu 2006 nguruka n’amababa yanjye ntangira kwikorera, nkora amafilime magufi yagiye yerekanwa hanze mu ma festival hanze, mu mashuri, mu nzu ndangamurage,… nkomeza gukora filime ngufi kugira ngo nkomeze nitoza, ari nako nkora amahugurwa hanze y’igihugu, yo kwandika, directing,…”

Mu mwaka wa 2009 nibwo Kivu yatangiye umushinga wa filime ndende ye ya mbere, yise Grey Matter yaje gusohoka mu 2011 yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya Tribecca muri Amerika, ndetse ikomeza kuzenguruka isi mu maserukiramuco aho yagiye inegukana ibihembo binyuranye.

Nyuma y’iyi filime Kivu yateguye indi filime yagombaga gukinirwa muri Kenya yise Jomo, ariko iratinda ahitamo guhita akora indi yise Things of Aimless Wanderer yasohotse uyu mwaka, isohokera mu iserukiramuco rya Sundance ndetse ikaba inakomeje kuzenguruka mu maserukiramuco anyuranye ku isi.

Uretse gukora filime kandiKivu yigisha sinema mu bihugu binyuranye, nk’amahugurwa atanga mu Rwanda, Kenya, Ethiopia,… akaba kandi anigisha muri kaminuza aho agenda atanga amasomo anyuranye, akaba anakora amashusho y’indirimbo akaba ariwe wayoboye amashusho y'indirimbo y'umuhanzi w'umunyamerika Saul Williams yise Burundi. Uretse kandi kuba ari umwanditsi n'umuyobozi wa filime, Kivu Ruhorahoza afata amashusho (cinematographer), akanayatunganya (editor) akaba ari n'umushoramari wazo (producer).

REBA AMASHUSHO Y'IYI INDIRIMBO "BURUNDI"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Edwin8 years ago
    Urakoze kubwo kutubwira birambuye Kivu Ruhorahoza@Janvier





Inyarwanda BACKGROUND