RFL
Kigali

Hizihijwe imyaka 5 iserukiramuco rya filime za Gikristo rimaze ritangijwe mu Rwanda na Chris Mwungura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2017 20:37
0


Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori byo kwizihiza imyaka itanu kuva iserukiramuco rya Filime za Gikristo (Rwanda Christian Film Festival) rutangijwe mu Rwanda.



Ibi birori byabereye muri KCT (Kigali City Tower) kuva isaa kumi n'ebyiri kugeza isaa tatu z'ijoro. Kwinjira byari 2000Frw ku bantu bose na 5000Frw ku bantu binjiye ari babiri (couples) bagahabwamo n'icyo kunywa ku buntu. Abahanzi banyuranye barimo: Aime Uwimana, Israel Mbonyi, Rene Patrick, Shekinah drama team, Maya na Papy Clever bafatanyije n'abari muri ibi birori kuramya no guhimbaza Imana. Tonzi, Alain Numa, Phanny Wibabara, Aimable Twahirwa, Patient Bizimana Manzi ukina filime na Clapton uzwi nka Kibonge muri Seburikoko ni bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro mu Rwanda bitabiriye ibi birori. 

Rwanda Christian Film Festival

Ni ibirori byayobowe na Mazimpaka Jones Kennedy, Papa w'umunyarwenya Nkusi Arthur byitabirwa n'abantu batari bacye, bareba filime zitandukanye za Gikristo ndetse basobanurirwa urugendo rwa Rwanda Christian Film Festival kuva muri 2012 kugeza uyu munsi. Chris Mwungura ukuriye Rwanda Christian Film Festival yavuze ko akurikije aho yatangiriye ubwo abantu benshi batumvaga neza ibijyanye na filime, agatangiza iri serukiramuco nta baterankunga afite, kugeza ubu ngo hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho ndetse hakaba hari icyizere ko ejo ari heza. 

Rwanda Christian Film Festival

Chris Mwungura watangije Rwanda Christian Film Festival

Aime Uwimana hamwe n'abandi banyuranye bahishuye ko filime ari uburyo bwiza abantu bakwiriye kujya banyuzamo ubutumwa buramba kandi bwafasha benshi mu buryo bwihuse. Chris Mwungura yashimiwe umurava agira mu guteza imbere filime za Gikristo bamusabira umugisha ku Mana. Chris Mwungura nawe yashimiye abantu bose bamushyigikiye mu muhamagaro w'ibijyanye na Filime za Gikristo anatangaza ko ibihugu binyuranye byo mu karere byamaze gutera ikirenge mu cye bikaba bigiye gutangiza iserukiramuco rya filime za Gikristo ndetse ngo i Burundi ho bamaze gutangiza iserukiramuco nk'iri, Kenya nabo ngo ni umwaka utaha wa 2018. 

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Rwanda Christian Film Festival

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Israel Mbonyi

Israel MbonyiRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Papy Clever na Rene Patrick

Rwanda Christian Film Festival

Tonzi na Phanny Wibabara

Rwanda Christian Film Festival

Aimable Twahirwa

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Patient Bizimana

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Alain Numa wo muri MTN Rwanda

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Chris Mwungura yashimiye abashyigikiye umuhamagaro we

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Israel Mbonyi yaririmbye muri ibi birori

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Bafashe ifoto y'urwibutso

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Bishimiye imyaka 5 Rwanda Christian Film Festival imaze mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND