RFL
Kigali

Kicukiro: Bishimiye kureba filime za Gikristo banizezwa kuzazireba ijoro ryose muri Jesus night-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2017 10:30
0


Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 kuri New Life Bible church ku Kicukiro kuva isaa kumi n'ebyri z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro habereye igikorwa cyo kurebera filime za Gikristo kuri televiziyo ya rutura, abantu benshi barizihirwa cyane ndetse basaba ko iki gikorwa cyajya kiba kenshi gashoboka.



Ni igikorwa cyiswe ‘Summer outdoor movie night’, cyateguwe na True way Entertainment ibinyujije mu iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival. Kwinjira byari ukwishyura ibihumbi bitatu y'amanyarwanda (3000Frw).Abakunda Filime za Gikristo bakaba bararebeye izi filime ku nsakazamashusho nini cyane 'Inflatable screen’. Usibye kureba filime za Gikristo, abitabiriye iki gikorwa bataramiwe na Beauty For Ashes na Shekinah Drama naho Natasha Umuhoza avuga umuvugo. 

Abitabiriye iki gikorwa barebye filime za Gikristo zitandukanye zirimo: Filime ngufi y’abanyarwanda na Filime ndende y’abanyamerika yitwa I am not ashamed. Abantu bari aho bishimiye cyane izi filime banishimira uburyo bazirebaga bisanzuye kandi barimo gusabana bituma basaba True way Entertainment ko igikorwa nk’iki cyajya kiba kenshi gashoboka. Chris Mwungura ukuriye True way Entertainment, yabijeje ko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2017 bazategura indi gahunda yitwa Jesus night yo kureba filime za Gikristo bakamara ijoro ryose.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Chris Mwungura ukuriye True way Entertainment, yavuze ko muri Jesus night bazerekana filime zinyuranye, abantu bagatanga ubuhamya, abahanzi bakaririmba, abandi bagakina amakinamico n’ibindi byinshi bizashimisha abazitabira icyo gikorwa. Yagize ati”Ni ijoro rizaba ridasanzwe, tuzahera saa tatu z’ijoro (9:00pm) tugeze mu gitondo, aho bizabera n’amatariki tuzabibamenyesha, ariko Jesus night izaba ari indoor (izabera mu nzu), ikazaba mu kwezi kwa Munani uyu mwaka wa 2017.”

Chris Mwungura

Hano ni mbere y'uko igikorwa gitangira

Chris Mwungura

Chris Mwungura ukuriye True way Entertainment

Chris Mwungura

Chris Mwungura

Barebaga izi filime bicaye hasi mu busitani bwa New Life Bible church

Chris Mwungura

Barebaga filime ari nako buri umwe afata icyo kunywa ashaka (kidasindisha)

Chris MwunguraChris Mwungura

Shekinah Drama yatanze ubutumwa binyuze muri Drama 

Beauty For Ashes

Beauty For Ashes yasusurukije abari muri iki gikorwa

Beauty For Ashes

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes

Dj Spin

Dj Spin ni we wavangavangaga imiziki 

Chris Mwungura

Vestine wari uhagarariye 'Amasezerano Community Banking Ltd' yateye inkunga iki gikorwa

Chris Mwungura

Chris Mwungura hamwe na Natasha Umuhoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND