RFL
Kigali

KENYA: Umukinnyi wa filime wari uzwi nka Master Sugu yitabye Imana

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/08/2014 10:37
1


Nyuma y’igihe kigera ku minsi 3 yaraburiwe irengero, umukinnyi wa filime wari ukomeye muri Kenya Derrick Amunga akaba yari azwi ku mazina ya Master Sugu yaje kuboneka yashizemo umwuka mu bitaro bya Kenyatta National Hospital.



Nk’uko amakuru aturuka muri Kenya abivuga, Master Sugu wamenyekanye muri filime z’uruhererekane za “Tausi” yabuze kuwa 4 nyuma yo kugongwa n’imodoka ariko akaburirwa irengero, ariko nyuma y’igihe kigera ku minsi 3 ashakishwa n’inshuti n’abavandimwe, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru dusoje nibwo umurambo we wabonetse mu buruhukiro bw’ibi bitaro.

Master Sugu

Nyakwigendera Master Sugu

Master Sugu yitabye Imana nyuma y’igihe kitarenze icyumweru undi mukinnyikazi wa filime wari ukomeye muri Kenya witwa Nancy Nyambura nawe yitabye Imana. Master Sugu yitabye Imana benshi batazi imyaka ye dore ko atigeze yifuza kuyishyira mu itangazamakuru aho yemezaga ko umuntu wumvise imyaka ye adapfa kubyemera, ahubwo usanga bavuga ko agaragara nk'umwana muto, ariko akaba yemezaga ko ari hejuru y'imyaka 30 y'amavuko.

Imana imwakire mu bayo!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • klly9 years ago
    RIP sugu nimekukumbuka kwa tausi





Inyarwanda BACKGROUND