RFL
Kigali

Nyuma yo kubatizwa, Kanyombya agiye gukina filime ari Yesu anasezerane imbere y'Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/04/2017 8:53
2


Kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017 ni bwo Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi nyuma y’amezi atatu yakiriye agakiza. Kuri ubu Kanyombya avuga ko agiye kugaragara muri filime azakinamo ari Yesu.Ikindi ateganya gukora nyuma yo kubatizwa, ni ugusezerana imbere y'Imana.



Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya yabatijwe na Bishop Mugisha Gerald ukuriye itorero Kanyombya yabatirijwemo ari ryo Rehoboth Pentecostal church rikorera i Gikondo. Bishop Mugisha Gerald yabwiye Inyarwanda ko Kanyombya yahindutse, akaba afite ubuhamya bwiza nk’umuntu wakiriye agakiza akizera Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza we.

Kanyombya avuga ku kubatizwa kwe niba ari ukuri cyangwa niba ari ikinamico nk'uko bamwe babiketse, yagize ati: "Ni ukubera ko numvise ko ngomba kubatizwa mu mazi magari bitari bya bindi byo kubatizwa bya nyirarureshwa.” Kanyombya yashishikarije abandi bahanzi nyarwanda yaba abakina filime ndetse n’abakora umuziki kubatizwa mu mazi menshi.

Yakomoje kuri filime agiye gukina ari Yesu

Kanyombya wahoze asengera muri Kiliziya Gatolika ariko ubu akaba abarizwa mu itorero ry’abarokore rya Rehoboth Pentecostal churc, avuga ko nyuma yo kwakira agakiza, hari abapasiteri batandukanye bamusabye ko yakina filime agakina ari Yesu. Nkuko tubikesha Kigali Today, Kanyombya avuga ko nubwo yakiriye agakiza, bidakuraho gukomeza gukina filime no gusetsa abantu. Yagize ati:

Akazi k’umuntu aragakora kuko kaba kareba imbaga nyinshi ariko rero ni ukuvuga ngo ntabwo wareka akazi ko gukina filime, ngo ureke akazi ko gukora ibintu byo gusetsa tuvuge nko gukora ikinamico n’ibiki, ni ukuvuga ngo biratandukanye. Roles (ibyo akina muri filime) ntaho zihuriye no kwemera Yesu no kwemera Imana. Role ni role nyine. Iyo role rero ntaho bihuriye no kwemera Imana.

Kanyombya wasezeranye n'umugore we imbere y’amategeko mu Kwakira 2012 bagakora ubukwe bwatangariwe cyane dore ko bwarimo udushya twinshi, avuga ko nyuma yo kwakira agakiza,kuri ubu  yiteguye gusezerana imbere y’Imana, ibintu ateganya gukora mwaka utaha wa 2018. Yagize ati:

Nabyo rero bigomba imyiteguro miremire (gusezerana imbere y'Imana), ugomba kwitegura neza, ukabanza ukagira amafaranga. Ukabanza ukareba ko abashyitsi b’imena ushobora kubabona atari abari bo bose. Ariko ukareba ko ushobora kureba ko wategura ibyo byose. Ni imyiteguro miremire ndumva muri 2018 ari bwo naba narabirangije.

Kanyombya

Kanyombya

Kanyombya abatizwa mu mazi menshi na Bishop Mugisha Gerald

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA KANYOMBYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nonese yesu yarafite ibihanga ?
  • 6 years ago
    ubwose uzabishobora nukudusetsa





Inyarwanda BACKGROUND