RFL
Kigali

Kamonyi: Abahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe bitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:17/06/2017 16:20
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2017 nibwo habaye umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika, aho mu karere ka Kamonyi bizihije uyu munsi bari kumwe n’abakinnyi ba filime bari mu marushanwa ya Rwanda Movie Awards.



Uyu muhango witabiriwe n’aba bakinnyi wabereye ku kibuga cy'umupira cyo mu kagari ka Gihara, mu murenge wa Runda aho aba bana bizihije uyu munsi wabo mu byishimo byinshi byari byatewe no kwibonera imbonankubone abakinnyi basanzwe babona ku mateleviziyo gusa.

Aba bana berekanye ko bakurikirana cyane baboneraho no gusaba Kibonke kubaririmbira "Fata telefone"

Aba bakinnyi nabo bishimiye aba bana barabaganiriza banabasobanurira byinshi kuri uyu munsi harimo inkomoko yawo ndetse n'icyo ukwiye kwigisha umwana w’umunyafurika.

Niyitegeka Gratien we yatanze inyigisho mu gakino yakiniye aba bana

Aha baboneyeho kandi kubereka buri mukinnyi ndetse bakanabasobanurira filime bagiye bakinamo aho aba bana berekanye ko ari abakunzi ba filime nyarwanda.

Nyuma yaho aba bakinnyi berekeje muri aka karere ka Kamonyi n'ubundi ahasozwaga imurikagurisha ryari rimaze iminsi riba ryarateguwe n'aka karere, aha naho aba bakinnyi biyeretse abakunzi babo ndetse banasura n'iri murika gurishwa bihera ijisho ibikorwa n’amashyirahamwe atandukanye ari nako baganira n’abakunzi babo.

Aho basorezaga imurikagurisha abantu barakubise baruzura baje kwihera amaso aba bakinnyi

Iki cyumweru cyari cyahariwe sinema (Movie Week) biteganyijwe ko gisozwa kuri uu wa Gatandatu aho berekeje i Ntarama mu karere ka Bugesera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND