RFL
Kigali

Junior uzwi cyane mu gusobanura filime yatangaje byinshi birebana n’ubukwe agiye gukora

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:5/07/2017 7:25
1


Niba uri umukunzi w’udusobanuye cyangwa filime za Koreya z’uruhererekane nti wabura kuba uzi umusore ukunda gusobanura izi filime uzwi ku izina rya Junior , menya byinshi kubirebana n’ubukwe agiye gukora muri uku kwezi.



Mu minsi ishize nibwo uyu musore warukunze kwiyitirira umugore n’abana mu mafilime asobanura  yatangaje ko agiye kurushinga  aho ibi yabitangaje akoresheje ifoto yari yashyize kumbuga nkoranya mbaga yerekaga abantu igihe ubukwe buzabera, ibi byatumye  Inyarwanda.com  yegera  Junior  atangaza byinshi bijyanye n’ubu bukwe ndetse  agira n’ ibyo asaba abakunzi be ari nako ahishura ibanga  ritumye agiye gushaka umugore mbere ya mukuruwe Sankara nawe uzwi mu gusobanura filime  zizwi cyane ku izina ry’udusobanuye.

Bonny bakunze kwita Junior na Angel bagiye kurushingana

Tumubaza niba koko byaba ari ukuri agiye kurushinga yagize ati,”yego ubukwe bwo ndabufite ahubwo bwabaye kuko buri ejo bundi, muri uku kwezi kwa 7 ( Nyakanga ) ku itariki ya 22 hazabaho gusaba no gukwa naho mu kwezi kwa 9 (Nzeli) akaba aribwo hazaba ubwo ku muhungu.”

Tumubajije igihe amaranye n’umukobwa bagiye kurushingana Junior yatangaje ko bamaranye igihe kigera ku myaka itatu bakundana. nyuma y’iki gihe cyose bamaranye akaba asanga yaramaze kumwigaho ubu akaba agiye kubana n’uwo azi neza.

Ese Junior avuga iki ku kuba agiye gushaka atanze bakurube barimo Sankara nawe umenyerewe mu udusobanuye? Aha yagize ati,” Burya njye nararebye mbona iby’isi hari igihe uba uvuga  ndacyari muto ngo nzabikora nzabikora ugasanga ubaye nka abasaza batarongoye,  rero ibyo narabirebye  mbona ko iminsi igeze ntanikintinza mfata uwo mwanzuro  ngo nkore ubukwe ngire urugo ntangire nkore ibindi ariko ndi umugabo, usanga rero bakuru banjye bambaza bati ese shahu ko udutunguye  ugiye kubaka urugo ukiri umwana  nanjye nkabasubiza nti ese shahu ko mbona mwe mwasiziriye reka njye mbyikorere vubavuba dore ibyo kubaka iyo utegereje uzi ngo ejo bizaba iminsi iragusiga kuko ntimujya inama, reka ubu mbyikorere mbe mbiryohamo.”

Junior na Angel muri iki gihe bari mu buryohe bw'urukundo

Junior asoza abwira abakunzibe ko bagomba kumubahafi bakaza bakamufasha gushyiraho ibuye  no kuba abahamya bo kubihamya mu isi no mu ijuru.

Biteganyijwe ko uyu muhango wo gusaba uzabera ku muhima aho iwabo w’umukobwa batuye n’ubwo yifuzaga ko yabikorera  mu Mutara ari naho uyu mukobwa avuka, ariko asanga yaba agoye abazataha ubu bukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jenny6 years ago
    wow congs to Bonny! turagushyigikiye kbsa,nkunda ukuntu unoza Akazi kawe!Imana igufashe mubyo witegura byose.I'll be there too.





Inyarwanda BACKGROUND