RFL
Kigali

Johnson Sungura yemeza ko abakora sinema mu Rwanda bafite ikibazo cy'indimi z'amahanga-UBUHAMYA

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/10/2014 9:59
5


Johnson Sungura, ni umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ariko akaba akorera ibikorwa bye mu Rwanda. Kuri we yemeza ko abakora sinema mu Rwanda bafite ikibazo cy’indimi z’amahanga, bityo akaba asanga ari ikindi kibazo kibangamiye iterambere ry’uru ruganda.



Ibi yabibonye ubwo umukinnyi wa filime w’umunyanigeriya Ramsey Nouah yakoranaga ibikorwa binyuranye n’abakora sinema mu Rwanda, aho Johnson yagiye abona uburyo abanyarwanda bakora muri uyu mwuga bafite ikibazo gikomeye cyo kuba batazi ururimi rw’icyongereza bityo akaba yemeza ko hari benshi bagiye babura amahirwe yo gukorana na Ramsey kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’icyongereza.

Johnson Sungura, aha yari kumwe na Ramsey Nouah ari nawe watumye abona ko sinema nyarwanda ifite ikibazo cy'indimi mpuzamahanga

Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Johnson Sungura yatangiye aduha ubuhamya bw’uburyo nawe ubwe, byamugoye gukorana na Ramsey kubera ikibazo cy’ururimi, ariko agahatiriza, dore ko yemeza ko iyo Ramsey yamubwiraga ibintu atabashaga kumenya uburyo ari bumusubize mu magambo ahubwo akamusubiza akoresheje ibikorwa dore ko akenshi icyo yabaga amutumye yabaga yacyumvise.

Sungura yagize ati: “mu Rwanda tugira amahirwe yo kwakira ibyamamare binyuranye bikomeye ku isi. Muri iyi filime ya Ramsey Nouah nari production manager, ariko ikibazo nahuye nacyo, urabizi hano mu Rwanda dukunda kuvuga ururimi rumwe rw’ikinyarwanda, ariko noneho muri producton z’inyamahanga, bakunda kuvuga za ndimi zo ku rwego mpuzamahanga. Mu ndimi mpuzamahanga dufite harimo icyongereza n’igifaransa, ariko ikibazo naje guhura nacyo mu kuvugana, haba ku bakinnyi cyangwa se ku ikipe tekiniki na Ramsey Nouah twari dufite ikibazo cyo kumvikana kubera  kutamenya ururimi.”

Johnson Sungura, Willy Nahiro n'abandi bakinnyi ba filime bari kumwe na Ramsey Nouah

Ubwo twamubazaga niba hari abantu yaba azi babuze amahirwe yo gukorana na Ramsey Nouah kubera ikibazo cy’ururimi, yirinze kudutangariza amazina ariko avuga ko bahari.

Aha yagize ati: “mu by’ukuri barahari ariko ntabwo navuga izina ry’umuntu. Hakozwe casting, ndibuka hari n’inama yakozwe, ariko tugiye gutangira gukora iriya trailer, hakoreshwaga icyongereza kandi icyongereza cyacu nasanze ari gicye. Ubwo rero hari benshi bagiye bikuramo, ubwo bakaba babuze amahirwe gutyo. Ndibuka turi gukora, hari igihe navuganaga na Ramsey akavuga amagambo menshi mu cyongereza ariko kubera ikibazo cy’ururimi simbone uko musubiza ahubwo nkamusubiza mu bikorwa kuko nabaga numva igikoresho yaba antumye.”


Johnson Sungura asanga abakora sinema bakwiye kwihugura mu ndimi z’amahanga  dore ko hari ibigo byinshi byigisha abantu izi ndimi batarinze gusubira ku ntebe y’ishuri.

Johnson Sungura ati: “Njye icyo nasaba abakora sinema bagenzi banjye hano mu Rwanda, ni twige indimi mpuzamahanga kuko ejo bazaguhamagara hanze uzakenera kuvuga ururimi mpuzamahanga kuko hariya ntushobora gukoresha ikinyarwanda. Ubwo nuba utaruzi bizakugora cyangwa se ubure ayo mahirwe kandi wari wayabonye. Hari ibigo byinshi byigisha icyongereza cyangwa igifaransa, twige indimi z’amahanga nitwongeraho ubuhanga dufite muri sinema tuzagera ku rwego mpuzamahanga, ubwo nibwo butumwa naha bagenzi banjye.”

Ese wowe koko wemera ko sinema nyarwanda ifite iki kibazo?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hum9 years ago
    Pole sana kbsa na kiswahili kinahitajika!!
  • hakiza9 years ago
    aka kada kameze nk akabindi kabarozi kabisa,jya kuri sky hotel puuuu
  • Iranzi steven9 years ago
    Nawahakana ko ikibazo gihari ariko ntibyari bikwiye kuduca intege kuko amashuri yigisha turayafite hano mu rwanda. Sinema nyarwanda ni iyacu ninatwe dufite iterambere ryayo bityo rero dukwiye gukora ibishoboka ngo iterimbere
  • brenda9 years ago
    ego ikibazo kirahari ariko nyine turacyarimunzira zamajyambere rero ndumva na wagombye kuva hanze ngo aze aduce imbaraga
  • mbonimana evode9 years ago
    ibyo nibyo kbs





Inyarwanda BACKGROUND