RFL
Kigali

Joel Karekezi wari umuyobozi ushinzwe gutegura Iserukiramuco muri Mashariki African Film Festival yamaze kwegura.

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/09/2016 10:56
0


Imyaka ibiri irashize havutse iserukiramuco nyarwanda rizwi ku izina rya Mashariki African Film Festival. Iri serukiramuco ryashinzwe na Nsenga Tresor, atangira kugenda ashakisha izindi mbaraga binyuze mu bari muri sinema nyarwanda. Muri aba batangiranye n’uyu mugabo harimo na Joel Karekezi wari wahawe umwanya wo kuba umuyobozi wungirije.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Nzeli 2016 nibwo Joel Karekezi yashyize hanze ubutumwa bwemeza ko asezeye  muri iri serukiramuco,mu gihe ibikorwa byo gutangira kuritegura ku nshuro yaryo ya gatatu byatangiranye n'uku kwezi kwa Nzeli, dore ko  hari hashize amezi agera kuri atandatu ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri.

Joel akaba yemeza ko yasezeye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite, aho asanga kuri ubu umwanya afite bitewe no kuba arimo gutegura ibikorwa bitandukanye bye bwite bijyanye n’umwuga wa Sinema arimo, akaba asanga atabona umwanya wo gufatanya iyi mirimo.

Karekezi Joel ni umwe mu banditsi b’amafilime, Umuyobozi wazo ( Director) akaba n’umushoramari (Producer). Kuri ubu Joel umaze gukora Filime Imbabazi (The Pardon) n’izindi arimo gutunganya. Abinyujije Ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagize ati,” Byari iby’agaciro gakomeye, gukora Muri Mashariki African Film Festival, nk’umuyobozi ushinzwe kuyitegura. Twayitangiye bigoye,  ubu nizerako aho igeze nta kibazo na kimwe ifite. Kugeza ubu irakora kandi ikomeje  gutanga imbaraga zayo mu gushakisha icyateza imbere uruganda rwa Sinema Nyarwanda."

Joel Karekezi wari umuyobozi wungirije muri Mashariki African Film Festival

Yakomeje agira ati,”Ndifuza gushimira  byimazeyo Nsenga Tresor, ikipe twakoranye dufite ikerekezo kimwe,  ndashimira cyane Kantarama Gahigiri, Simone Soleil, Ibrahim Ahmed Pino, Elias Ribeiro, Doris Niragire,  Alex Moussa sawadogo, ndashimira kandi abakora umwuga wa Sinema bose babashije kudusangiza ku nkuru zabo. Abo twakoranye muri Iri Serukiramuco, Ndashimira byimazeyo ababashije kwitabira no kudufasha mu bikorwa twagiye dutegura, n'abandi bose bitabiriye Mashariki tugafatanya gusangiza ubumenyi  abitabira iriserukiramuco. Ndashimira cyane abafatanyabikorwa bacu badufashije gushyira mu bikorwa ibyo twatekerezaga. Ubu iki nicyo gihe cyo gusezera  muri iri Serukiramuco. Kuko ngiye kwibanda mu bindi bikorwa ari nako nkomeza gutekereza kuyindi mishinga mishya."

Gusa nzakomeza kungurana ibitekerezo namwe, ndetse no  kumenyekanisha abanyempano bashya baje muri Masariki, bagize Iyugi creative harimo: Marie Clementine Dusabejambo, Dida, Malik, Umuhire Eliane.

Joel mu bigarara yagiye agerageza kuzuza inshingano yari ashinzwe mu gihe yari kuri iyi mirimo, aho twavuga yagiye agerageza gushaka no kuzana abanyamahanga, bagiye bakora filime nziza kandi zifite ibyo zakwigisha, abakora uyu mwuga. Yagiye ahuza kandi bamwe mu bateye imbere muri uyu mwuga n’abakora sinema nyarwanda .

Ese nyuma y’iezera rya Joel Mashariki African Film Festival ibivugaho iki?

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umuyobozi w’iri Serukiramuco, Nsenga Tresor yagize ati,  “ Nibyo koko yasezeye kubera imishinga myinshi arimo gutegura kandi mu minsi iri imbere ntazaba ari na hano mu Rwanda rero ntago byakunda ko dukomeza gukorana ariko mugihe agihari azakomeza adufashe aho tuzakenera ubufasha bwe hose.”

Naho kubijyanye no kuba ntacyuho asize, Tresor asanga nta kibazo kizabamo kuko bafite igihe kinini cyo gutegura iserukiramuco rizakurikiraho.

Kuba bagiye gukorana na Iyugi Creative, Tresor ntiyashatse kugira byinshi abivugaho kuko yemeza ko ibi bategura ku bimenyesha itangazamakuru vuba aha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND