RFL
Kigali

Jennifer Aniston yapfushije nyina nyuma y’ibyumweru 2 gusa biyunze

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/05/2016 16:39
0


Jennifer Anniston wari warashwanye na nyina umubyara mu gihe kigera ku myaka itanu bakaza kwiyunga mu byumweru bibiri bishize, yapfushije uyu mubyeyi we wari ufite imyaka 79.



Jennifer Aniston wamenyekanye muri filime 'We’re The Millers' ndetse no mu yindi igezweho imaze igihe mu zikunze cyane ku rutonde rwa Box Office yitwa Mother’s Day. Aniston yagize ati “yari afite imyaka 79, yatabarutse mu mahoro ari kumwe n’inshuti n’umuryango nyuma yo kunyura mu bubabare bw’uburwayi. Nk’umuryango turasaba ko twakubahwa mu gihe turi kwibuka umubyeyi wacu watuvuyemo”

Jennifer Aniston

Jennifer Aniston mu gahinda k'urupfu rw'umubyeyi we

Nyina wa Jennifer Aniston nawe yahoze ari umukinnyi wa filime n’umunyamideli, gusa ntiyagiraga ubwumvikane n’umukobwa we biturutse ku kuba yarakundaga kugaragaza ko umukobwa we adashoboye ukurikije uko we yari ameze mu gihe cye, ndetse byaje kuba bibi cyane kubera igitabo cyasohotse kigereranya aba bombi gikubiyemo inkuru z’ubuzima bwabo n’ibindi bitandukanye.

Nancy Dow

Nancy Dow yari afite imyaka 79

Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, Nancy Dow ntiyari akibasha kuvuga cyangwa kugenda kubera impamvu z’uburwayi, yagenderaga mu kagare

Jennifer Aniston n mum Moemoir

iki gitabo cyagize uruhare runini mu gutandukanya Jennifer na nyina

Nyuma y’imyaka itanu batavugana,Jennifer Aniston yagiye gusura nyina Nancy Dow, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ahita yitaba Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND