RFL
Kigali

James Garner uzwi muri filime The Notebook yatabarutse

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/07/2014 8:20
0


Umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu mafilime anyuranye guhera mu myaka ya za 50, akaza kumenyekana by’umwihariko muri filime The Notebook yo mu 2004 yakunzwe cyane, yatabarutse azize iza bukuru ku myaka 86 kuwa 6 w’icyumweru dusoje.



Garner wavutse tariki 7 Mata mu 1928, avukira I Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana kuwa 6 w’icyumweru dusoje aguye iwe aho yari atuye i Los Angeles, nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

James Garner yamenyekanye muri filime zinyuranye nk’iy’uruhererekane The Rockford Files na Marverick yakinnye mu myaka ya 70 n'izindi zinyuranye zagiye zimuhesha ibihembo bikomeye nka Emmy,...

James Garner

James Garner

Yamenyekanye cyane kandi muri filime The Notebook yo mu mwaka wa 2004, ikaba ari filime y’urukundo ivuga ubuzima bw’urukundo umusore Noah n’umukobwa Allie banyuzemo kugeza bashaje, aho umukobwa aza kugira ikibazo cy’indwara yo kwibagirwa ashaje akavurwa n’umusaza Noah, ariwe James Garner akina (akuze) aho amusomera inkuru y’urukundo iba yanditse mu gitabo ari nayo y’amateka baba baranyuzemo.

VIDEO-REBA JAMES GARNER MURI THE NOTEBOOK:

Yitabye Imana asize umugore Lois Fleishman Clarke babanaga kuva mu 1956, n’abana 2 Greta Garner (GiGi), Kimberly Garner.

Imana imwakire mu bayo!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND