RFL
Kigali

Jado Kabanda wakoze filime Anita agiye kurongora. Aragira inama abasore n’inkumi bamarana igihe kirekire ariko kikaba icy’ubusa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/07/2015 16:32
0


Jean De Dieu ‘Jado’ Kabanda yamenyekanye ubwo yakoraga filime Anita ikaba ari filime yakunzwe na benshi hano mu Rwanda, akaba ari mu myiteguro yo kubana n’umukunzi we bamaranye imyaka 4, Umukunzi Martine.



Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, twamubajije icyo yahitiyemo uyu mukunzi we Umukunzi Martine kugeza aho bafatira icyemezo cyo kubana iteka, maze Jado adusubiza ati, “icyatumye muhitamo mu bandi bakobwa nyine ni uko ariwe nakunze, nashimye. Icya 2 buriya nta kintu kiryoha kandi kinezeza nko kuba umuntu wakunze ukemera kumutegereza icyo gihe cyose akaba ariwe ubana nawe. Abenshi bakunda gukundana igihe kinini, ariko nyuma na nyuma ntibabane. Kuba ariwe tumaranye icyo gihe akaba ariwe tugiye kubana, nibyo bintu bya mbere binshimishije.”

Aha twamubajije inama yagira abo basore n’inkumi bakundana igihe kirekire ariko bikarangira batabanye, Jado yagize ati, “njye ikintu nabonye mu rukundo, ni ukumvikana. Mukumvikana ku kintu cyose mugiye gukora, ndetse ntimuhishanye, ntumwihishe ukamwiyereka uko uri, ibyemezo byose mukabifatira hamwe, niba ari ikintu cyo kugura mukagipangira hamwe, ejo ntajye kubona ngo abone wazanye imodoka ntabyo yari azi kuko aho niho haturuka bya bindi ejo ujya kumva ukumva ngo wagiye cyangwa se ngo yagiye nta n’umwe uzi uko byagenze.”

Jado na Martine

Jado Kabanda na Martine Umukunzi bagiye kubana

Jado ataka umukunzi we avuga ko mu by’ukuri yamufashije byinshi mu buzima bwe dore ko ngo aho ageze ndetse n’ibikorwa yagezeho 90% yabigizemo uruhare, ibyo bikaba biri mu byo amukundira kandi yemereye kubana nawe.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire, imihango yo gusaba no gukwa Umukunzi Martine izaba tariki 17 Nyakanga, naho imihango yo gusezerana imbere y’imana mu rusengero rwa Zion Temple aba bombi basengeramo ikazaba tariki 25 z’uku kwezi.

Umukunzi Martine ugiye kubana na Jado Kabanda yabaye umunyamakuru ku maradiyo City Radio na Authentic Radio, ariko kuri ubu akaba atacyumvikana mu itangazamakuru.

Tubifurije urugo ruhire!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND