RFL
Kigali

Iyamuremye Hawa uzwi nka Mutoni muri filime Amarira y’urukundo aratwite

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/05/2015 11:39
5


Umukinnyikazi wa filime Iyamuremye Hawa uzwi muri filime Amarira y’urukundo akina yitwa Mutoni akaba mukase wa Fabiola, kuri ubu aratwite ndetse akaba yemeza ko umusore wamuteye inda ari nawe uzamubera umufasha n’ubwo batarabana.



Ibi Hawa yabyemeye mu kiganiro yagiranye na Rwanda cinema,ubwo bamubazaga aho ari muri iyi minsi kuko atagikunze kugaragara, maze atangira yicisha hirya ariko aza kwemeza ko atwite ariyo mpamvu atagikunze kugaragara.


Iyamuremye Hawa wamenyekanye nka Mutoni mu Marira y'urukundo

Hawa avuga ko umusore wamuteye inda witwa Nshimiyimana JosueDjihad ariwe bateganya kurushinga nyuma y’igihe kigera ku mwaka n’igice bakundana, akaba avuga ko bateganya kurushinga umwaka utaha wa 2016. Ku ruhande rwa Djihad nawe akunze kugaragaza urukundo akunda Hawa, dore ko akunda kubigaragariza mu magambo ndetse n’amafoto ya Hawa akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.


Iyi ni imwe mu mafoto Djihad yashyize kuri Facebook (profile picture) ari kumwe na Hawa, bishimangira uru rukundo

Hawa kandi abajijwe niba kuba atwite ndetse no kuba agiyekubana na Djihad bitazamubuza gukomeza umwuga we wo gukina ndetse no kuyobora filime, yavuze ko ntacyo bizamubangamiraho dore ko yemeza ko abimushyigikiramo.

Soma inkuru bijyanye:

-Uko nkina siko ndi abanyarwanda nti banyitiranye-Iyamuremye Hawa

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cicy8 years ago
    anara ubwoba pe ikina ibinu biteye ubwona cyane.
  • james8 years ago
    ariko muba mwabuze ibyo mutangaza? ninde uyobewe ko abakobwa bakina ayo makina mico abenshi arindayi koko??? mushake inkuru zubaka abanyarwanda aho guhora mutubwira abatwara ibinyandaro please.
  • 8 years ago
    sha nivyiza ariko ndababaye hahaaààaaaa
  • ndi dusabimana nehemia8 years ago
    hoya sukukubuzagucyi ahubwonukukubuzagucyina kuriyakuko bidutera ubwoba
  • Mukamihigo seraphine4 years ago
    Nshaka kureba indirimbo z'uhanzi oliva umurerwa





Inyarwanda BACKGROUND