RFL
Kigali

Ivanguraruhu rikomeje kugaragara mu guhitamo umukinnyi uzakina ikindi gice cya James Bond

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/09/2015 10:08
2


Nyuma y’uko ikigo cya Sony cyinjiriwe mu bubiko bwa Email maze amabanga yacyo akajya hanze, isi yose yamenye ko Idris Elba ariwe ushobora kuzakina ikindi gice cya filime James Bond, ariko benshi nanone bakarwanya aya mahitamo, bikomeje kugaragara ko harimo ikibazo cy’ivanguraruhu.



Nk’uko CBC dukesha iyi nkuru ibivuga, umwanditsi w’igitabo kizakinwamo iki gice Anthony Horowitz yakoze icyo benshi bita ishyano maze atangaza amagambo mu kiganiro n’ikinyamakuru Daily Mail yababaje benshi ndetse ateza umujinya mu bakunzi ba Idris Elba ndetse n’abandi badashyigikiye ivanguraruhu.

Mu ijambo ry’icyongereza uyu mugabo yakoresheje agira ati, “too street” ugenekereje mu Kinyarwanda akaba akaba yarashatse kuvugako Elba agaragara nk’utiyubashye, ryateje uburakari mu bakunzi b’iyi filime ndetse no mu bakunzi ba Elba muri rusange aho bavuga ko yagaragaje cyane ivanguraruhu, byunga mu magambo y’abandi bagiye bavuga ko filime itaryoha mu gihe ikinwe n’umukinnyi w’umwirabura.

Idris Elba wakomeje gushyirwa mu majwi nk'uzakina igice cya James Bond gikurikira

Nyuma yo gutangaza aya magambo agatera benshi uburakari, Anthony yahise abona ko yakoze amakosa maze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter asaba imbabazi z’amagambo yavuze aho yagize ati, “Ndasaba Imbabazi ku magambo navuze kuri Idris Elba, agaragara nk’ayamutuka. Nabajijwe mu kiganiro niba Elba yaba James Bond mwiza, nanjye mvuga uko mbyumva. Navuze ko Adrian Lester  (nawe w’umwirabura) ariwe wenda byabera, ariko ndi umwanditsi sinjye utoranya abankinnyi bityo rero nta kintu nzi ku byerekeranye n’itoranywa ry’abakinnyi. Mu by’ukuri natoranyije ijambo ‘too street’ bitewe n’uko nabonye Elba yakinnye muri Luther ntishimiye, ariko ndemera ko iryo jambo nakoresheje ari ribi ntagakwiye kuba ndikoresha. Mfite ikimwaro cy’ibyo nakoze, ndasaba Imbabazi.”

Adrian

Adrian Lester umwanditsi w'iki gitabo avuga ko ariwe wapfa gukina James Bond

Nk’uko IndieWire ibivuga, bitewe n’uko benshi bagiye barwanya iki cyemezo cyo gutoranya Idris Elba, nyirubwite (Elba) nawe yakomeje kugenda ahakana ko ariwe ushobora kuzakina iki gice kizakurwa ku gitabo Trigger Mortis cyanditswe na Anthony Horowitz avuga ko atari byo.

Ubusanzwe James Bond benshi bita 007, ni filime ivuga inkuru zinyuranye za maneko w’umwongereza ariwe witwa James Bond ariko agakoresha code y’ibanga ya 007. Kuri ubu iyi filime igeze ku gice cya 24, aricyo kizasohoka uyu mwaka (tariki 6 Ugushyingo) ku izina rya Spectre Daniel Craig akaba ariwe n’ubundi wagarutse nka James Bond.

 

Daniel Craig wamenyekanye cyane muri izi filime za James Bond

Izi filime za James Bond zatangiye gukinwa mu 1962 ku izina rya Dr. No aho umukinnyi Sean Connery ariwe wa mbere wakinnye ari James Bond, inkuru yayo ikaba yarahimbwe n’umwanditsi Ian Fleming mu 1953. By’umwihariko kuri iri zina rya James Bond, kugira ngo umukinnyi ahabwe uyu mwanya agomba kuba ari umwongereza, bikaba byari bisanzwe bimenyerewe ko aba ari umuzungu ariko zikaba zaragiye zinengwa ivanguraruhu bityo akaba ariyo mpamvu bagiye gukoresha umwirabura n’ubwo nabyo bitoroshye kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bibiana8 years ago
    Bizarangira ni umwamikazi w'abongereza abaye umwirabura pe.
  • Jean 8 years ago
    Nanjye mbona umuzungu ariwe uri mieux place mu gukina James Bond kuko isa nk'aho inyuzamo igashyiramo umuco kavukire w'abazungu.





Inyarwanda BACKGROUND