RFL
Kigali

Itariki y'ubukwe bw'umukinnyi wa filime Niragire Marie France yamenyekanye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:14/10/2014 16:45
14


Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kwezi kwa 8 uyu mwaka, yamutangarije ko afite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka ariko ntiyatangaza byinshi kuri ubu bukwe nk’itariki buzabera.



Uyu mukobwa wamenyekanye nka Sonia muri filime “INZOZI”, akaba kuri ubu asa n’uwahagaritse ibikorwa bya sinema aho ari mu bucuruzi akaba akorera ikigo gicuruza ibikomoka kuri peteroli gikorera mu bihugu binyuranye bya Afurika kizwi nka Oasis ndetse n’uy’umusore bazarushingana, kuri ubu bo hamwe n'imiryango yabo bamaze gufata umwanzuro ku itariki ubukwe buzabera nk’uko bigaragara ku mbanziriza mushinga y'urupapuro rw’ubutumire (invitation) uyu mukobwa yagiye yoherereza inshuti ze ku rubuga rwa Whatsapp.

NB: Uru sirwo rupapuro rw'ubutumire (invitation) rwemewe, iyi ni imbanzirizamushinga (Draft)

Kuri ubu butumire hagaragaraho ko imihango yo gusaba no gukwa izaba tariki 30 Ugushyingo ku isaha ya saa minani z’amanywa, naho tariki 6 Ukuboza akaba aribwo hazaba ubukwe nyir’izina aho we n’umukunzi we MURWANASHYAKA Nehema Nelson bazasezeranira imbere y’Imana kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umufasha.

France

Ku myaka 30 y'amavuko, Marie France Niragire akaba umwe mu bakobwa bamenyekanye muri sinema nyarwanda cyane agiye kurongorwa

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, ubwo twamubazaga uko yiteguye guhindura ubuzima, akava mu cyiciro cy’abakobwa akajya mu cyiciro cy’abagore yagize ati: “ndabyiteguye neza nk’uko n’abandi babyitegura, n’ubwo ntarajyayo ngo mbe nzi uko kuba umugore bimeze, niteguye neza guhinduka nkava mu bukobwa nkajya mu bugore.”

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABINEZA9 years ago
    oh nuko nuko mbega umusore utomboye umugore mwiza!!niba uko umeze muri za filme ariko uri koko uzaba umugore wagaciro kbsa.muzagire urugo rwiza
  • emmy9 years ago
    ubu se kuba agiye kurongorwa hari igitangaza kirimo siwe wa mbere si nawe wa nyuma.
  • 9 years ago
    Wauuuuuuuuuuuuuuuu!!! congratulations Sonia!!!
  • carine9 years ago
    turahabaye choue! imigisha myinshiiiii murugo rushya
  • dudu9 years ago
    ubuhe buzimac shahu uzaba uhinduye ko muzungu yabyaje Paris ahubwo ubugore urabuzi.arko courage uzatunge utunganirwe
  • chalz 9 years ago
    muzungu biryogo kwamayaka kuri 40 diarogue a.k.a. Sugar mamy
  • murwanashyaka charles9 years ago
    mbifije urugo rwiza bazabyare hugu nakobwa bazagire umugisha murugo rwabo nibyo mbifuza
  • murwanashyaka charles9 years ago
    mbifije urugo rwiza bazabyare hugu nakobwa bazagire umugisha murugo rwabo nibyo mbifuza
  • rambert9 years ago
    Ubwose.twesenitubutaha.uzabonaahoutwakir
  • Humud9 years ago
    Congs,imana izabahe urugo rwiza.
  • Kandle ray9 years ago
    Mbega urijijo komperuka nehema nelson ari umugabo wajye akoze ubukwe gute? Mana we ndagoweeeee!!!!!
  • Kandle ray9 years ago
    Mbega urijijo komperuka nehema nelson ari umugabo wajye akoze ubukwe gute? Mana we ndagoweeeee!!!!!
  • RUTAYISIRE REO9 years ago
    NIBA BAZIRANYE CYANE BAZASHINGA URUGO RUKOMERE GUSA MBIFURIJE URUGO RUHIRE
  • Aimable 9 years ago
    sha france ugiye nange nagushakaga pe ! niba harahumwaye nabwo sinakwanga tu!!! gusa harumunsi twicaranye muri tax mviramo kacyiru ariko mubyukuri numvaga twagerana aho warikuviramo nubwo ntarinzi niba hari iremera cg c kimironko gusa kuba ubonye uwahafi courge pe kdi ferestation





Inyarwanda BACKGROUND